Site icon Rugali – Amakuru

None ko u Burundi n’ u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana, amaherezo azaba ayahe?

Nkurunziza na Kagame

Leta y ‘u Rwanda iravuga ko kugeze ubu abavuga ko icyo gihugu aricyo gihungabanya umutekano w’u Burundi bapfa kubivuga gusa ariko nta bimenyetso bafite.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali ejo ku wa gatatu taliki 8 Mutarama 2020, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ahubwo u Rwanda rwo rufite ibimenyetso byose byerekana ko abahungabanya umutekano warwo bavuye mu Burundi.

Ku ruhande rwabwo, u Burundi nabwo buvuga ko bufite ibinyetso ko ibitero byose byagabwe k’ubutaka bwabwo byaturutse mu Rwanda cyangwa byagabwe n’abantu batojwe n’u Rwanda. U Burundi bushinja u Rwanda ko arirwo nyirabayazana w’ibibazo rurimo.

Kuva u Burundi bwinjira mu bibazo bya politike mu mwaka wa 2015, u Burundi n’u Rwanda byamye bitungana agatoki mu guhungabanya umutekano w’igihugu n’ikindi no mu guha indaro no mu gufasha abashaka guteza umudugararo mu gihugu n’ikindi.

Igitero giherutse kuba muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke byabaye nko gukoza agati mu ntozi, aho Perezida Petero Nkurunziza yemeje adakekeranya ko igihugu cy’u Rwanda aricyo cyakoze icyo gitero.

Muri icyo kiganiro cy’ejo ku wa gatatu, Bwana Biruta yasubiye gushimangira ko u Rwanda nta ruhare na rumwe rufite muri icyo gitero, ndetse no mw’ihungabana ry’umutekano mu gihugu kibanyi cy’u Burundi muri rusange, akavuga ko nta nibimenyetso bihari.

Ati: “Mwumvise mu minsi ishize ko twagiye duhura n’ibirego hirya no hino by’u Burundi bivuga ko twabateye, ariko ntabwo ari byo, u Rwanda ntirwigeze rutera u Burundi kandi n’ababivuga nta kimenyetso na kimwe bigeze berekana”.

“Ibi birego rero tugize iminsi duhura nabyo ahantu hose iyo tugiye mu nama, ariko ntabwo ari ukuvuga gusa ngo u Rwanda rwarateye, bagomba no kwerekana ibimenyetso”.

Nk’uko bimenyerewe, Biruta yashinje ahubwo u Burundi ko aribwo bucumbikiye inkozi z’ibibi zitera u Rwanda, akavuga ko bafite n’abafashwe babyiyemerera.

Ati: “Ahubwo ngomba kubibutsa ko ku ruhande rwacu, hari ibikorwa by’iterabwoba byagiye biba mu gihugu cyacu mu bihe bitandukanye kandi bikagaragara ko ababikoze ari abantu bari baturutse i Burundi cyangwa se bahungiyeyo nyuma yo gukora ibyo bikorwa igihe ingabo zacu zabarwanyaga”.

“Tukaba dufite n’abafashwe muri ibyo bikorwa bafunze kandi batanga ubuhamya bwose bw’uburyo u Burundi bwabafashije mu gutegura ibikorwa byabo no kubishira mu bikorwa”.

Hano niho abanyarwanda baba abatuye mu gihungu imbere n’abari hanze bagobye kujya bibuka ko hari ibikorwa byinshi bikorwa na DMI ya Kagame, nko gutera za gerenade kwica abanyarwanda no gutera bavuye hanze, mu rwego rwo guhimba ibimenyetso by’ibinyoma nkibi Biruta yavuze ejo bakabikoresha gushinja abantu bifuza impinduka mu Rwanda nka RNC, P5, FDLR, FDU Inkingi ndetse n’ibihugu nka Uganda n’u Burundi.

Ku ruhande rwe, mu kiganiro aherutse kugiriranira n’abanyamakuru, Perezida Nkurunziza yahamije ko u Rwanda kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu rwamye rufite imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Burundi.

“Twavuze ko abadutera baturuka mu Rwanda, abaza guhinyuza baraje mu Burundi babona ko ibyo u Rwanda rushinja u Burundi atari byo, hanyuma natwe dusaba ko bogenda mu Rwanda kuturebera ko ibyo tuvuga aribyo cyangwa atari byo, ariko u Rwanda rwaranze”.

Ariko reka twibutse Nkurunziza n’u Burundi ko rimwe na rimwe bagomba kuzirikana ko batagomba kwizera aba bantu kuko Kagame yashoboraga kwemera ko baza mu Rwanda ariko barangiza bakemeza ko u Burundi aribwo bushotora u Rwanda bitewe nuko amahanga n’imiryango mpuzamahanga imwe irimo gukoresha Kagame mu rwego rwo gushyiraho umuntu umeze nka Kagame mu Rwanda.

Hagati aho, nyuma y’igitero cyabereye ku mutumba Marura ya komine Mabayi y’intara ya Cibitoke u Burundi bwemeza ko cyakozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, byabaye ngombwa ko Inama mpuzamakungu ishinzwe akarere k’ibiyaga binini (CIRGL/ICGLR) ishyiraho itsinda ryo gukora amatohoza mu bihugu byombi. Gugeza ubu, imyanzuro yiri tsinda iracyategerejwe.

Abenshi bemeza ko ingingo ya Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yo kwitoreza ikiringo we avuga ko ari icya kabiri, abatavuga rumwe nawe bakavuga ko ari icya gatatu kandi giteye kubiri n’itegekonshinga n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, byaba aribyo byatumye u Burundi bwinjira mu midugararo ya politike.

Iyi midugararo yatumye impunzi ibihumbi n’ibihumbi bahungira mu bihugu by’abaturanyi harimwo n’u Rwanda, ruvugwa ko rucumbikiye impunzi zirenga 70.000.

Ariko icyo hano benshi biyibagiza cyangwa batavuga nuko u Burundi ndetse n’ibihugu bimwe bimwe bishinja Kagame gukoresha bamwe muri izi mpunzi abaha imyitozo ya gisirikari noneho akabohereza gutera u Burundi. Kandi si ibanga kuko abashatse gukorera kudeta Nkurunziza harimo Gen Niyombare ubu bacumbikiwe na Kagame mu Rwanda. Hakiyongeraho Hussein Radjabu nawe watorokeshejwe na Kagame akamujyana kumucumbikira i Kigali. Nkuko bisanzwe kandi U Rwanda rukora, ruhora ruhakana ibi birego.

None habuze iki kugira ngo u Burundi n’u Rwanda biganire?
U Rwanda ntirufitanye ibibazo n’u Burundi gusa. Hagiye gushira umwaka urenga u Rwanda rudacana uwaka n’igihugu cya Uganda, ibi bikaba byarageze aho u Rwanda nako Kagame afunga imipaka na Uganda.

Ariko hari icyizere kinini ko icyi cyuka kibi gishobora kurangira hagati y’u Rwanda na Uganda, bitewe nuko hari ibiganiro bikomeje kuba hagati y’abategetsi b’ibyo bihugu kugira ngo ibintu bisubire ku murongo.

Hagati aho, siko bimeze mu migenderanire n’u Burundi, aho Bwana Biruta yerekana neza ko u Burundi butifuza kuganira n’u Rwanda kugira ngo bongere bagirane umubano mwiza.

Biruta aragira ati: “Ukurikije ibyagiye bivugwa, imyigaragambyo yagiye ikorwa, ibitutsi bagiye badutuka, ibirego bagiye baturega bidafite ishingiro kuva mu mwaka wa 2015, biragaragaza ko ntacyafatirwaho kugira ngo yagaragara tuganire”.

“Ariko twebwe turiteguye, igihe bazabishakira twebwe twaganira kuri ibyo bibazo byose bikabonerwa umurongo wo kubikemura”.

Aha njye niho mpita numva impamvu u Burundi bukomeje kwanga kwicarana n’u Rwanda kuko Kagame na leta ye bakomeje kwanga kwemera ko hari ibikorwa bakora byo guhungabanya umutekano w’u Burundi. None se Hussein Radjabu, Gen Niyombare n’abandi bari i Kigali kubera iki? Ubu wasanga babeshya ko bariyo nk’impunzi. None se Kagame na leta ye bashobora kuduha amazina y’abantu 2 bazwi u Burundi bucumbikiye?

Exit mobile version