Umuryango ‘Transparency International Rwanda’ (TI-Rwanda) washyize ahagaragara ubushakashatsi kuri ruswa ntoya mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2019) ku nshuro ya 10, bwerekana ko iyo ruswa yagabanyutse ariko ikiguzi cyayo kikiyongera cyane.
Mu muhango wo gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’Igihugu wabaye ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2019, Ubuyobozi bwa TI-Rwanda bwagaragaje ko ikigereranyo cya ruswa ntoya cyavuye kuri 3.28% mu mwaka wa 2017, kikagera kuri 2.08% muri 2018 naho mu 2019 kikaba kiri kuri 2%.
Umuyobozi Mukuru wa TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yagaragaje ko nubwo abatanga ruswa bagabanyutse ariko ikiguzi cyayo kiyongereye kikava ku mpuzandengo y’amafaranga y’u Rwanda 58.065 ikagera ku mafaranga 85.030.
Muri rusange ruswa yatanzwe n’abakoreweho ubushakashatsi igera kuri miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ikigereranyo ku rwego rw’Igihugu kikaba kerekana amafaranga arenga miriyari 17 na miriyoni 406 angana n’ingengo y’imari y’umwaka y’Akarere.
Madamu Ingabire yagize ati: “Biriya by’uko igiciro kiyongereye nta bwo twebwe bidutangaza ndetse ni kimwe mu bimenyetso umuntu yagenderaho areba aho imyumvire y’Abanyarwanda igeze mu kurwanya ruswa. Ni ikintu kiza cyane kuko ubu uwakiriye ruswa aba azi ko harimo ibyago byinshi cyane, yatinyuka agafata ikintu kigaragara. Ubu batubwiye ko nta mucamaza ushobora kwakira amafaranga ari munsi y’ibihumbi 500.”
Abanyarwanda bishimiye ingamba zo kurwanya ruswa
Iyo raporo kandi yerekana ko nibura 81% by’abaturage bishimira ingamba zashyizweho na Guverinoma zo guhangana n’icyaha cya ruswa mu gihe 78% ari bo babona ruswa yaragabanyutse mu Gihugu.
Igaragaza kandi ko mu mezi 12 ya 2019, Abanyarwanda 18.5% basabye cyangwa batanga ruswa mu buryo buziguye n’ubutaziguye mu mikoranire yabo n’ibigo bitandukanye, bikaba bigaragaza igabanyuka rya 1.5% ugereranyije n’ikigero cya 20.4% cyatangajwe mu mwaka wa 2018.
Ikigereranyo cya ruswa yakiriwe mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda cyavuye kuri 14.29% mu mwaka wa 2018 kigera ku 9.7% muri uyu mwaka, hakurikiraho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri ku kigereranyo cya 7.8%, na ho Urwego rw’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ruza ku mwanya wa gatatu na 5.13%.
Gusa iyi raporo igaragaza ko TVET ari yo yagaragayemo abatanze n’abakiriye ruswa benshi ku kigero cya 12.40%, ikurikirwa n’Urwego rw’Abikorera 9,90%, RIB 8.50%, abacamanza 8.30%, WASAC kuri 6.40%, Inzego z’ibanze kuri 5.50% na ho mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kuri 5.30% bavuye kuri 12.93% babarurwaga mu mwaka ushize.
Inzego zitandukanye zagaragajwe muri iyo raporo zashimangiye ko zigiye gukaza ingamba zo guhangana na ruswa ikigaragara.
Umuyobozi Mukuru wa REG Ltd Ron Weiss yagize ati: “Buri mwaka tugenda tugabanya ruswa mu mitangire ya serivisi za REG; twishimira ko ingamba twashyizeho zirimo gutanga umusaruro, turashaka kuva ku rutonde rw’ibigo bya Leta bikigaragazwa muri iyi raporo yerekana ibigo birangwamo ruswa iri hejuru.”
TI-Rwanda irasaba abaturage kurushaho gutanga amakuru kuko bagirirwa ibanga mu gihe batanze amakuru kuri ruswa.