Site icon Rugali – Amakuru

Noble Marara arwanya nde?

Hashize igihe nkurikirana ibiganiro bya Noble Marara ku Inyenyeri radio, ariko icyo nabashije gukuramo cy’íngenzi nuko uyu mugabo mu mvugo ze akunze gushaka kwereka cyangwa se kumvisha abamwumva ko ariwe nzobere mu gusobanukirwa n’ibibazo bibera mu Rwanda, ko ndetse ariwe uvugisha ukuri abandi bose bakaba babeshya, cyane cyane aha nkaba nshaka kuvuga abari mu mashyaka ya politique ya opposition arwanya ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame, uyu Noble Marara yarindaga. By’umwihariko rero, ndi bwibande cyane ku myifatire ya Marara mubirebana na gahunda z’ámashyaka ya opposition aharanira ko ibintu byahinduka mu Rwanda, maze ingoma y’umwicanyi Kagame n’abambari be bagaha amahoro abanyarwanda n’akarere dutuyemo.

Mbanze ariko nibwirire bwana Marara ko rwose kuvuga ibyo atekereza, kuvuga uko abona ibintu, no kwandika ibyo ashaka ari uburenganzira bwe busesuye, nkuko nanjye mbufite, bityo ibyo tukaba tutabipfa cyangwa se ngo anfate nkaho ndi umwanzi we, ahubwo ibyo mvuga ku myitwarire ye mbona ni ukugira ngo mu gihe kiri imbere azadufashe gusobanukirwa niba koko dufatanyije uru rugamba turiho rwo gutabara abanyarwanda bagezwe ku buce n’ingoma mpotozi ya Kagame, yica, ikarigisa, ikiba, igashimuta, igafunga inzirakarengane, ikanabuza n’abashaka kwiyambaza Imana kubikora mu mutuzo. Nanavuge kandi ko bimwe mu byo atangaza Bwana Marara ahamya ko atari umunyapolitiki ariko kandi ko arwanya Perezida Paul Kagame, akaba ari nayo mpamvu uyu ashaka kumwivugana. Ubuzima bw’umuntu ni ntavogerwa, ni nayo mpamvu duhereye kuri iryo hohoterwa rishaka gukorerwa Bwana Marara, bikwiye ko government ya Kigali yamaganirwa kure, kuko ibyo ari ibikorwa by’ iterabwoba bikwiye gufatwa n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, nkuko ibindi bikorwa byíterabwoba nkabyo bifatwa muri iki gihe. Hagafatwa ibihano bigarara kuri iriya ngoma y’abicanyi.

Ariko kandi, hejuru yíbyo Bwana Marara avuga, hari byinshi birimo urujijo, bikwiye gusobanuka, dore ko avuga ko avugisha ukuri, bizatunezeza nasubiza bimwe mu bibazo twibaza aha. Reka ariko mbonereho gusaba Bwana Marara ko igitabo “Munsi y’Inyegamo y’Umukuru w’Igihugu” yanditse ari inkunga ikomeye ku banyarwanda bamwe bataramenya Kagame uwo ariwe, nubwo nibaza ko icy’ingenzi bakwiye kumenya basanzwe bakizi, icyo akaba aruko ari umwicanyi akaba n’úmujura. Gusa byaba byiza bwana Marara akosoye amakosa menshi y’imyandikire agaragara mu gitabo cye,ashobora kuba ahari aturuka mu kuvana inyandiko mu cyongereza uyishyira mu Kinyarwanda.

Abenshi muri mwe muribuka igihe Inama yahuje abayobozi bakuru b’ihuriro nyarwanda RNC yaberaga muri Africa y’epfo umwaka ushize, aho bwana Marara yayirwanyije cyane, avuga ko harimo ubwiru, n’ukutumvikana mu bayoboke ba RNC, ko hari bamwe banze kuyitumirwamo kuko badacana uwaka na Kayumba, akanongeramo n’íbindi byinshi byaje kugaragara ko ari ibihimbano. Cyane cyane ariko, icyatangaje ni uko byasaga cyane n’ibyari byanditswe muri Rushyashya, ku buryo wabonaga ko amakuru yatariwe hamwe, cyangwa ko abanditsi wagira ngo bombi bafitanye isano.

Nyuma yabwo , Marara yakomeje kwibasira General Kayumba Nyamwasa, amwita amazina menshi, avuga ko ari umubeshyi, ko atazi icyo akora, ko yabeshye Nyakwigendera Colonel Patric Karegeya, ko yabeshye ko atazi iby’intambara zabereye Congo, n’ibindi byinshi rimwe na rimwe birimo n’ikinyabupfura gicye. Ibi bigatera kwibaza niba Kayumba Noble Marara avuga ubu ariwe wa wundi yavuze mu gitabo cye agira ati “General Kayumba, umugabo abanyarwanda bifuza ngo abayobore, Kagame we aramushakira kubura hasi no hejuru ngo amwice”, akongera nyuma ati, imiyoborere mibi ya Dr. Rudasingwa muri RNC irasaba ko “General Kayumba akwiye gutabara akazana amahame mashya aho ubuyobozi bwa RNC buzashyirwaho hakurikijwe ibyifuzo by’ábanyamuryango” (Inyuma y’Inyegamo z’Umukuru w’Igihugu, urupapuro 308). Aha rero bigatera kwibaza impamvu ibi byose bije muri iki gihe, aho urugamba rwo guhirika Kagame n’agatsiko ke rurimbanyije, n’amahanga akaba atangiye kumukuraho amaboko. Kubera ki ibi bije muri iki gihe?

Ese Noble Marara yamenye ko Kayumba ari mubi ryari? Ni mu gihe cy’intambara y’inkotanyi? Ni mu gihe yari umuyobozi w’ingabo? Ni mugihe bafatanyaga gutangiza ihuriro Nyarwanda RNC? Ni nyuma yaho aviriye muri RNC? Ni Ryari? Niba yari amuzi kuva kera, yakoze iki ngo aburire bagenzi be batangiranye ihuriro Nyarwanda ngo ababwire ububi bwe, ahubwo nawe akaza gufatanya nawe?

Mu biganiro bye Bwana Marara aragira ati barashaka gukuraho Kagame bashyiraho undi (avuga Kayumba). Reka nkwibarize, ukoresha irihe banga kugira ngo umenye icyo abanyarwanda batekereza, ku buryo wamaze kumenya neza ko ari Kayumba bazagira Perezida? Ukiri aho se ntiwatubwira n’abandi bazaba bari muri government ye? Se ko wabaye umusirikare uzi iby’úrugamba, wasanze Kayumba azayobora urugamba akarutsinda ate kandi kuri wowe nta bushobozi afite? Ubwo se azaba Perezida atatsinze urugamba? Hanyuma se harya abandi bafatanyije bo ngo ntacyo bavuze, bose ni injiji zikurikira butama? Amashyaka atanu yose ari hamwe, warabinjiriye usanga bose ntawundi bashaka usibye Kayumba? Ese nyirubwite we waramubajije akubwira ko abishaka? Icyuma gipima ubushobozi, ubunyangamugayo n’ubutwari wakiguriye he ngo natwe tuzajye kwirangurira?

Se ko bigaragara ko mu maso yawe General Kayumba adashoboye, wowe plan ufite yo kudukiza Kagame ni iyihe ngo tukuyoboke? Wirirwa uvuga ububi bwe, ariko igitangaje nturatanga umurongo utomoye w’uburyo twamwikiza, kuko imyaka yose wabanye nawe n’ububi bwose wandika wamubonyeho ntiwagize ubutwari bwo kumukiza abanyarwanda, kandi wari ushinzwe imbunda ziremeye, nako nari nibagiwe ngo nta muntu wishe, umbabarire.

Uranagira uti niba hari uwo niciye azaze anshinje. Ntacyo nkurega, ariko byantangaza ubutwari n’úmurava uvuga warwananye urugamba, uramutse wararashe gusa inyoni, ibiti, insina n’amapera. Abo mwarwanaga nabo bari bafite ba se na ba nyina erega.

Ese none waba ushinja abagize Opposition nyarwanda kuriganya no kubeshya kandi wenda nawe hari aho ugwa muri uwo mutego? Amatwi anshyira avuga ko n’ubundi winjiye mu gisirikare muri 1994 intambara ya FPR yararangiye hasigaye gufata Kigali gusa. Niba ari ukuri, ibya RPA/RPF warabibwiwe nkatwe twese!

Ukongera uti impamvu Kagame ashaka kuguhitana ni ukubera igitabo wanditse? Uti ndetse abakunzi b’inyenyeri i Kigali bakubwiye ko mu mihanda bashyizemo ingabo zidasanzwe ngo zikibuze gutambuka. Hhhmmm, harya ubwa mbere bwo yaguhigaga akuziza ikihe gitabo? Abandi bamurwanya batanditse ibitabo biturize nta kibazo bafite? Se ko umuzi neza kuturusha twese nta banga watwibira ryamudukiza? Nako ngo ntiwifuza abazamwica kuko ari ikiremwamuntu. Abo bose uvuga yakindaguye harya bo bari iki? Cyakora aho ho humura urugamba turwana si urwo guhora, tuzamuha ubutabera butabogamye.

Kubashoboye kubona no gusoma pdf y’igitabo cya Noble Marara yashyize mu Kinyarwanda nizere ko namwe hari byinshi mwagizeho urujijo nkanjye. Dore bimwe mu biteye urujijo Noble Marara yanditse mu gitabo cye bitandukanye nibyo yavuze cyangwa agenda avuga muri iyi minsi:

Muri pdf y’igitabo cya Noble Marara yashyize ahagaragara dore icyo avuga kuri Gen Kayumba na Col Karegeya. None se ko mu gitabo cye yivugiye ko uramutse wishe Gen Kayumba na Col Karegeya waba urangije RNC none muri iyi minsi akaba yikomye Gen Kayumba aho ntiyaba arimo gutiza umurindi uwo wifuje kurangiza RNC yica Gen Kayumba na Col Karegeya?

Kuri page 308 muriyo pdf Noble Marara yashyize hanze y’igitabo yanditse aho ubona ko mu gihe yandikaga iki gitabo nta kibazo yari yakagiranye na Gen Kayumba none ukibaza impamvu muri iyi minsi Noble Marara yaba yarahinduye imvugo bigera aho abeshya abanyarwanda ko Kagame na Kayumba ari abantu bamwe. Koko?

Kuri page ya 309 muri iyo pdf y’igitabo cya Noble Marara yahinduye mu Kinyarwanda agaruka kuri Gen Kayumba aho ubona ko yamwemeraga kugeza aho yifuzaga ko afata iyambere mu kwikiza Dr. Rudasingwa ariko ubu muri iyi minsi Noble Marara yirirwa atuka Gen Kayumba, hari naho numvise kuri radiyo ye aramya Dr. Rudasingwa. Ese ibi byaba bihishe iki mwe musobanukiwe?

Kuri page ya 311 muri iyo pdf y’igitabo Noble Marara arimo gutanga k’ubuntu, hari aho avuga ko guhora turirira Col Karegeya biha umwanzi imbaraga. Aha umwanzi Marara avuga ni nde? Ese kwibuka Col Karegeya biha imbaraga Kagame wamwishe cyangwa bimutera umujinya. Nta wahakana ko Kagame, wishe Col Karegeya, adashaka kumva hari uwongera kuvuga izina rye none Noble Marara nawe ati ntitukamwibuke cyangwa ntitukavuge Col Karegeya. Ibi nibyo nibyo kwibazwaho byinshi.

Hagati aho Noble Marara mu minsi ishize aherutse kuvuga ko Col Karegeya yapfuye azize Gen Kayumba noneho ukibaza uti: Iyi mvugo ya Noble Marara igamije iki? Noble Marara muri pdf y’igitabo cye aravuga ko guhora twibuka Col Karegeya biha Kagame imbaraga none mu minsi ishize aherutse kuvuga ko Col Karegeya yazize inshuti ye Gen Kayumba. Ubu se ibi bitaniye he no gusuka umunyu mu gisebe?

Uko mbibona

Mu gihe ubwicanyi bw’indengakamere burimo bukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, no hanze yacyo, ndetse n’abanyamahanga, abandi bakarigiswa, bakamburwa ibyabo, bakabuzwa amahwemo mu mpande zose kugera no mu nsengero zabo, mu gihe opposition irimo ikora ibishoboka byose ngo ishake inzira yacamo ibohoze abanyarwanda, biratangaza kumva uwiyita umu “opposant” nka Marara, ashyira imbaraga mu bintu by’amatiku afite abashobora kuba bayatiza umurindi, kugira ngo arangaze abaharanira impinduka, kugeza aho abura n’ubutwari bwo guha icyubahiro nyakwigendera Patrick Karegeya asebya inshuti ye bafatanije urugamba rwo kwibohora ingoma mpotozi ya Kagame. 

Ninde rero wungukira muri iyi myitwarire ya Marara? Igisubizo kiroroshye, nta wundi utari Kagame, kuko niba usebya ukanashaka no gusenya ubuyobozi bw’imwe mu mitwe irwanya Leta ya Kagame ku mugaragaro, birumvikana ko ubyungukiramo nta wundi usibye uwo nyine. Twibaze rero

Ese opposition na Marara uwo barwanya ni umwe?

Ese ibyo Marara akora byaba ari ukwishakira abakiriya b’iigitabo cye no kugira ngo amenyekane? Bibaye byo byaba ari ugushinyagurira abanyarwanda basenga umunsi n’ijoro bifuza uwabacyiza umwicanyi Kagame. Byashoboka se ko Marara yaba akorana n’ubutegetsi yita ko arwanya? Simbivuze nzabivumba, kandi agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Umusomyi wa Rugali
Joyce Keza

 

Exit mobile version