Site icon Rugali – Amakuru

Noble Marara aribaza ukuntu Gen Byiringiro yavuga ashima umwami kdi FDLR itemera ubwami?

Mu kiganiro giherutse guca kuri Radio inyenyeri kuri topic ya Gen Byiringiro Victor mu gutangaza intambara ku Rwanda mbere y’amatora, hari aho Bwana Noble Marara yibaza ukuntu Gen Victor avuga uko bashaka gusubiza u Rwanda mu maboko y’Imana nkuko Umwami Rudahigwa yaraze u.Rwanda Umwami Kristu, aha rero Bwana Noble Marara yibajije ukuntu Gen Byiringiro yavuga ashima umwami kdi FDLR itemera ubwami?

Nubwo ntari umuvugizi wa FDLR (ariko nanone nkaba ntayirwanya) hari ikintu numva nshaka gusobanhra aha kucyo Gen yashatse kuvuga hariya, nibyo koko ubwami bw’abatutsi bwakandamije cyane ubwoko bw’abahutu mu gihe cy’imyaka 400, ababirigi bageze mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu guca akarengane kakorerwaga abahutu biturutse kw’ibaruwa Musenyeri Peroudin yandikiye Vatican nayo ikayishyikiriza UN, Umwami Rudahigwa rero yimye ingoma afite amabwiriza aturutse ku bazungu yo gukemura ibibazo byari mu Rwanda, dore uko yakemuye ibibazo: yaciye ubuhake, asaba umugaragu na Shebuja kugabana inka bakanganya, ashyiraho n’aba chef b’abahutu, aca shiku, ikiboko n’ibindi byinshi mbega ibibazo byose byatumaga abahutu banga ubwami Rudahigwa yari amaze kubikemura ibi rero byacururukije abahutu nabo noneho bajya bakumva ko ari abanyarwanda kdi bafite uburenganzira mu gihugu cyabo, ku ruhande rw’abatutsi b’abahezanguni ariko bo siko byari bimeze, bo byarabarakaje nuko abiru bagerageza kubuza umwami gushyira mu bikorwa icyo cyemezo arabananira, urupfu rwa Rudahigwa rwajemo amayobera menshi no gutungurana ariko washishoza neza ugasanga washakira mu biru bari bamwegereye batifuzaga kugabana inka no gutegekana nabo bitaga abagaragu babo, Umwami yamaze gutanga bihutira gushyiraho Kigeri wahise asesa imyamzuro yose yari yafashwe na Rudahigwa, ibi rero nibyo byarakaje abazungu bahitamo kumwirukana baha ubutegetsi abahutu kuko bari bamaze kubona ko abatutsi bagitsimbaraye kuri esclavage (slavery). kugeza ubu abantu bavuga ki Rudahigwa yishwe n’abazungu ntubashobora kugaragaza icyo bamuhoye nkuko bananiwe kugaragaza uwahanuye falcon 50 muri Ex Far.

Nanzura navuga ko mu bategetsi bose bategetse u Rwanda nibura Rudahigwa wenyine niwe wagerageje gushaka umuti nyayo wakemura ikibazo kiri hagati y’abahutu n’abatutsi nuko abiru be bamurahira aho binikaga! mu biru be bakiriho hari Mzee Pastor Ezra Mpyisi, uriya musaza ari mu bantu bagombye kuryozwa kwica umukuru w’igihugu

Benito Kayuhura

Exit mobile version