Site icon Rugali – Amakuru

Nkurunziza yarekuye abantu ibihumbi 2 burundu nta mananiza naho iyi leta ya Kagame ifunguye hafi 400 ariko byagateganyo

Abantu hafi 400 barekuwe by’agateganyo bategetswe kujya bitaba ubushinjacyaha. Minisitiri w’Ubutabera yategetse abantu 392 bahamwe n’ibyaha binyuranye baheruka kurekurwa by’agateganyo, kwiyereka Ubushinjacyaha aho batuye, bakajya bitaba urwo rwego buri kwezi kugeza ubwo igihe igihano bakatiwe cyangombaga kuzarangirira.

Amabwiriza agenga aba bantu bakuwe muri gereza zitandukanye mu gihugu nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018, yasohowe mu iteka rya Minisitiri No126/MOJ/AG/2018 ryo ku wa 20 Mutarama 2018 ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ryabo.

Nk’uko bigaragazwa, bategetswe “Kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi, ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze;”

Harimo no “gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga, kugeza igihe igihano yari yarakatiwe cyakagombye kurangirira.”

Igihe batabyubahirije, iteka riha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha, kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo.

Izindi mpamvu zatuma uwo mwanzuro ufatwa ni igihe uwarekuwe “akatiwe igihano gishya” cyangwa “atitwaye neza ku buryo bugaragara.”

Nyuma yo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo, uwakatiwe agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari ashigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.

Uko kurekurwa ariko ntikwarebye ku bahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, kugambanira igihugu, gufata ku ngufu hamwe n’ibindi byaha by’ubugome.

Mu barekuwe harimo abari barakatiwe gufungwa burundu

Itegeko ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha rigena ko uwakatiwe igifungo cyangwa uwashyizwe mu maboko ya Leta, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

Izindi mpamvu ni iyo “arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta; iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo cyangwa iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo.”

Ku bantu bakatiwe gufungwa burundu, iryo tegeko rigena ko “iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri (20) y’igifungo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye igihe ko “abagera kuri batandatu bari barakatiwe gufungwa burundu barekuwe n’Inama y’abaminisitiri, bari bamazemo imyaka 20 ndetse abandi bayirengeje.”
Itegeko kandi rivuga ko icyemezo cy’ifungurwa ry’agateganyo kitajuririrwa.

 

Ibyishimo byari byose kuri aba bagororwa nyuma yo kurekurwa by’agateganyo

 

Abagororwa bafunguwe by’agateganyo muri Gereza ya Muhanga ubwo basohokaga basubiye mu miryango yabo

 

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018 niyo yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 392 bujuje ibisabwa n’amategeko

 

Abagororwa bafungurwa by’agateganyo baba baragaragaje imyitwarire myiza muri gereza

 


Exit mobile version