Site icon Rugali – Amakuru

Nkurunziza niyandikire Museveni indi barwa amusabe kwicarana na Bobi Wine

Igitaramo Bobi Wine yagombaga gukora kuri uyu wa 26 Ukuboza, cyaburijwemo na Polisi ya Uganda.

Iki gitaramo uyu muhanzi ubikomatanya na Politiki yateguraga gukora cyagombaga kubera ahitwa Busabala Beach.

Gusa, Emilian Kayima usanzwe ari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije NBS TV ko kitakibaye.

Ati “Tuzaba turi kuri Busabala Beach dutatanya abazitabira kiriya gitaramo, ku bw’umutekano wabo. Iki gitaramo ntabwo giteguwe mu buryo bunoze kuko hari ibintu bya mbere bitatunganyijwe.”

Yakomeje avuga ko Bobi atigeze yandikira Polisi ayimenyesha iby’igitaramo cye asaba kurindirwa umutekano ku gitaramo cye cyagombaga kuba uyu munsi.

Ati “Ndatekereza ko igitaramo kitakibaye kuko ibyari gutunganywa mu gitondo cy’uyu munsi none ntibyakozwe. Niba Bobi Wine atarigeze yandikira Polisi ku by’igitaramo cye, icyo si ikibazo cyanjye kuko iyo abikora twari kumurindira umutekano kikagenda neza.”

Bobi yabyutse yandika ku mbuga nkoranyambaga ko Polisi yamaze kugota ahagombaga kubera igitaramo ndetse na bamwe mu bakozi be ikabafunga.

Ati “Ibintu kuri One Love Beach Busabala byahinduye isura. Wagira ngo ni agace kari kuberamo intambara.”

Yakomeje avuga ko imihanda yose yerekeza ahagombaga kubera igitaramo cye yafunzwe ndetse n’abafana bagatatanywa hakoreshejwe imyuka iryana mu maso.

Yanavuze ko hateguwe ikindi gitaramo aha hagombaga kubera icye kugira ngo abangamirwe.

Camera ntizemewe kuri kiriya kibuga ndetse ngo yabwiwe n’abapolisi ko bari gukurikiza amabwiriza yaturutse hejuru.

Ati “Perezida Museveni yafashe amajwi yamamaza igitaramo cy’umuhanzi umwe, nk’aho ariwe nyiri Uganda niba ushaka kwemererwa gukora ugomba kumurigata mu birenge ukaba nk’umucakara we.”

Yakomeje ati “Ubutumwa namuha. Binyuze mu bikorwa byawe uri kutwereka mu by’ukuri uwo uriwe. Uri umunyagitugu, igifura ndetse uri n’ikigwari.”

Bobi Wine yavuze ko yari amaze imyaka myinshi akora ibitaramo nk’ibi buri mwaka ariko yatunguwe n’uko icy’uyu cyaburijwemo.

Abwira Museveni ko yibeshya cyane niba atekereza ko gufunga igitaramo nk’iki ari ukumusibira amayira y’aho akura inyungu, arangije ati “Isi yose iri kureba”.

Si ubwa mbere polisi ishaka kuburizamo igitaramo cya Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bobi Wine, kuko n’icyo yakoze ku wa 1 Ugushyingo 2018 cya ‘Kyalenga Concert’ yari yabanje kumwangira kugikora bigoranye aza kwemererwa.

Bobi Wine avuga ko nta mpamvu yigeze ahabwa yatumye igitaramo kiburizwamo

Bobi Wine yaherukaga gukora igitaramo mu Ugushyingo

Igitaramo cya Bobi Wine cyamaze kuburizwamo na Polisi

Polisi yamaze kugota ahagombaga kubera igitaramo cya Bobi Wine

Source: Igihe

Exit mobile version