Site icon Rugali – Amakuru

Nkuko tumenyereye ITEKINIKA rya leta ya Kagame, yatangiye gukoresha ibinyamakuru byayo nka Rushyashya mu gusebya no kubeshyera impunzi z’abanyekongo i Kiziba

Impamvu Impunzi Z’Abanyecongo Mu Nkambi Ya Kiziba Ziri Gutera Ubwoba Leta Y’u Rwanda. Kuva kumunsi w’ejo kuwa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, Impunzi z’abanyekongo zibarirwa ku 1 500 zavuye igihiriri mu nkambi ya Kiziba (muri Rwankuba) iherereye mu Karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba , zivuga ko zitashye iwabo ariko zibanje guca kuri UNHCR i Karongi kuvuga ikibazo cyazo.

Amakuru ava I Karongi aravuga ko muri iki gitondo zaraye ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi i Karongi, zikaba zaramutse zicanye umuriro zota, izindi zijya kuba zitembera mu mugi wa Karongi.

Biteganyijwe ko baganirizwa n’umuyobozi w’uyu muryango wita ku mpunzi UNHCR aha i Karongi.

Abantu rero baribaza impamvu izi mpunzi zikora ibi byose kandi bitemewe mu mategeko agenga impunzi ku isi yose.

Icyambere izi mpunzi zivugako zakuriweho inkunga y’ibiryo zishyirirwaho amafaranga 7600 yo kwitunga kuri buri mpunzi mu kwezi, aya mafaranga yaje kugabanuka agera kuri 6300, bitewe n’amikoro ya Loni kuko ngo inkunga yagabanutse ku mpunzi hafi zose ku isi kubera kugabanuka kw’amafaranga atangwa n’abaterankunga ba UNHCR hose ku isi.

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda iboneye ko ibi bidahagije yashyizeho ingamba zo “Kwigira “ nkuko biri muri politiki ya leta y’u Rwanda gutoza buri muturage kwigira. Mugihe iyi gahunda iri kunononsorwa yo gushaka za ONG biciye muri Fundraising yakorwa na Loni [ UNHCR] , amafaranga abonetse agashyirwa mu mishinga ibyara inyungu harimo imyuga , nko kwiga ubudozi, guteka n’ibindi…., impunzi zigategurwa uku kwigira, aho gutungwa n’imfashanyo. Birababaje rero kubona izi mpunzi zishukwa na bagenzi babo bafite inyungu zabo bwite ko kwigaragambya ariwo muti.

Icyakabiri ni uko ibi byose ari ibigamije gutera ubwoba leta y’u Rwanda nyamara bidafasha izi mpunzi ndetse abantu bakaba babibonamo ubujiji, nonese iyo Congo bashaka kujyamo yo irimo umutekano ki ? nibyo kurya bigaragambiriza ntabibayo.

Icyagatatu ni gute impunzi zisohoka mu nkambi zikigira ibyo zishatse mu gihugu kirimo umutekano, bigaragara ko bari gukoreshwa n’abanyapolitiki barwanyiriza leta y’u Rwanda mu buhungiro.

Ejo bavuye mu nkambi igihiriri bajya gukambika ku biro bya UNHCR i Karongi bavuga ko bari no mu nzira bataha iwabo aho bataha se ho hari umutekano ko interahamwe na FDLR, babirukanye mu byabo.

Inkambi ya Kiziba isanzwe ibamo impunzi zibarirwa ku bihumbi cumi n’umunani (18 000), abenshi ni abasigaye mu nkambi.

Mu gitondo cya none izindi mpunzi zigera kuri 200 zavuye mu Nkambi ya Kiziba zisanga ziriya mu Bwishyura mu mugi i Karongi. Abazirimo bavuga ko bari bagemuriye amafunguro bagenzi babo baraye hanze kuri UNHCR.

Abazi imikorere ya UNHCR bavuga ko kongera inkunga bidashoboka kuko iki kibazo cyazo gishobora gukemurirwa mu biganiro nazo cyangwa se nazo zigahitamo gutaha iwazo zikava mu nkambi kuko ari uburenganzira bwazo

Source: Rushyashya

Exit mobile version