Nkuko Kagame yirirwa aneka abanyarwanda, abahungu bamurwanya nabo baramuneka kugeza naho bamenya aho indege ye iri mu kirere

Yanditswe na Serge Ndayizeye

Arsenal barayidishye !!! Kagame yakoze agashya kuburyo n’indege yari guhanuka nkurikije ibyo nabonaga mu kirere ahindaguranya imihanda ahitamo kwiyizira muri America. Ejo bundi k’umugoroba wo ku wa gatanu i saa kumi n’imwe na 42 nibwo imwe mu ndege za Kagame yageze i Kigali ije kumutwara. Benshi baketse ko azajya i London kureba umupira wa Arsenal na Manchester City.

Ntabwo ariko byagenze. Ejo ku wa gatandatu ku manywa nibwo Kagame yahagurutse i Kigali ajyenda yihishe (kuri bamwe).. Ntabwo urugendo rwe yarukomereje i London. Ahubwo muri USA.
Aho yaruhukiye muri state ya Maine ku kibuga mpuzamahanga cy’umujyi wa Bangor. Umujyi usanzwe abategersi bakuru bajya kuruhukiraho cg kuhagura amazu.

Inzira yaciyemo: agihaguruka i Kanombe kuri piste 10 yafashe ikirere yerekeza i Kagitumba y’injira ikirere cy’uberengerazuba bwa Uganda igipande cya RDC, République centrafricaine, Tchad, Cameroun, Niger, Algérie, Maroc, Espagne na Portugal mbere yo kwambuka inyanja ya Atlantique n’ikirere cya Canada no kw’injira muri USA aho muri State ya Maine.

Ubu indege ye iri muri parking ya Bangor International Airport.