Site icon Rugali – Amakuru

Nkuko babeshye ngo Kizito Mihigo yiyahuye ni nako babeshyeye Coronavirus bahagarika igitaramo cya Kayirebwa

Kayirebwa Cecile azize Munyangire

Reka nkoreshe uru rukuta nimare agahinda! Ese koko aka si akarengane ndenga kamere? Ahari mwe muremye mu buryo butuma muceceka! Maze amezi arenga ane nta muvandimwe mbonera umwanya kubera gutegura iki gitaramo,udufaranga twanjye yewe nutwabo dufatanyije twarahahiriye, ese koko kubwira umuntu ku munota wa nyuma ngo muhagarike niko mvuze ni ubuhe bupfura?

Umunyarwanda nahaye itike aranyita umutekamutwe,ndamunyura ati nyishyura ayanjye nakwibuka ko nta n’ijana ubu mfite nkumva sinzi! Ese ndabaza Minisante n’abandi kuki mwatumye tugura imiti itagira ingano,ese muri za minisiteri muyobora umuntu aguhombeje atya waryama ugasinzira ukamushimira?

Sindwanya guhagarika igitaramo ahubwo kubikora ku munota wa nyuma! Ari salle twishyuye akayabo ntacyo yakoze,amatara,sound,stage… Byose ni uko. Ese Cororanavirus idatuma bafunga isoko,ibitaro,insengero,ingendo rusange, ibiterane… Aha nta mpuhwe na nke zirimo,ese uwatekereje kubihagarika yibutse ko harimo imbaraga n’ubushobozi buke bw’Abanyarwanda.

Umuntu agize kwirya arimara izo nzego nta nkunga namba bakaguhemba kuguhagarikira ibintu ku munota wa nyuma!! Nkuko ishusho yiyo salle itazansibanganamo ninako ubwoba bwashize. Abantu muri kumbwira ngo nceceke muzi uburyo bivuna? Ngo nceceke ni politic batamfunga? Agahinda mfite karutwa no gufungwa!

Ndabizi ari mwe bibayeho mwavuga! Hagarika tuu,habe no kukubwira uko ubwira Umunyarwanda wiriye akimara agashaka bitanu ye!? Agahinda mfite karuta ubwoba nagira! Niba umuntu yaguhemukira bene aka kageni waceceka ute!? Ese Umujyi wa Kigali mu mabwiriza yo guhagarika igitaramo nta gihe ntarengwa biha,babihagarika habura amasaha 2 Abanyarwanda bahageze.

Simfite ubwoba bwo kugaya uwabikoze,kuko impamvu yatanze ntizifatika namba! Ejo habaye umupira…abantu baraye mu tubari no mu tubyiniro,biriwe basenga,habaye ibirori by’umunsi w’abagore… Aka ni agahinda gusa naho impamvu yo nzarinda mfa ntarayumva na gato. Nihanganishije umuntu wese wahombeye muri iki gikorwa. Murakoze.

Intiti Umusizi Tuyisenge

Exit mobile version