Musanze: Abagore baracyataka ruswa ishingiye ku gitsina. Babitangarije mu mu gikorwa gifite intego yo kugaragariza abagore uruhare rwabo mu guhangana n’ikibazo cya ruswa cyateguwe n’urwego rw’Umuvunyi.
Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Remera, Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018, abo abagore bagaragaje ko mu gihe nta kirakorwa badashobora gutera imbere.
Mukadariyo Providence umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko icyo kibazo kigihari, ku buryo bibangamira abafite ubumenyi bubemerera guhatana.
Yagize ati “Nk’ubu hari igihe abantu bakora ikizamini bapiganira akazi runaka, ariko ugasanga gahawe uwatanze ruswa cyane cyane ishingiye ku gitsina, abafite ubumenyi n’ubuhanga bakaba bavukijwe amahirwe, twe tukibona nk’ikibazo gikomeye cyane.”
Icyegeranyo giheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango Transparency International Rwanda kigaragaza ko Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa 20 mu mitangire ya servise. Ibyo bikaba bigaragaza ko iyo serivise itanoze biba bifitanye isano na ruswa.
Ubukangurambaga no gukomeza kwigisha abantu bihereye mu miryango, niyo nzira Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Musanze Nyiramahirwe Brandine, yizera ko izagenda ica iki kibazo.
Ati “Ni ikibazo kibabaje ariko twafatiye ingamba zo guhangana nacyo tukakirwanya, mu ngo zacu haba abo twashakanye n’abo tubana ubuzima bwacu bwa buri munsi tugiye kurushaho kubagaragariza ko ruswa ari ikibazo gikomeye.”
Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’umuvunyi Musangabatware Clement, yasabye abagore gufata iya mbere guca iyo ngeso kuko ari bo ingaruka za mbere zigeraho.
Ati “Abantu baka ruswa tubagereranya n’ibimungu bimunga igihugu cyacu, kuko iyo bamenyekanye barafungwa, kandi abo basize mu miryango bakagerwaho n’ingaruka.
“Si byiza ko abantu babahishira kuko izo ingaruka zigera ku gihugu cyose. Ni ngombwa rero ko abagore bafata iya mbere mu kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana nayo, kuko aho yageze ihungabanya byinshi.”
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo na zimwe mu ntumwa za rubanda imitwe yombi.
Senateri Uwimana Console we yabasobanuriye ko uwaka cyangwa utanga ruswa bose bahanwa n’amategeko ateganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu y’agaciro k’iyo ruswa.