Nongeye kureba iyi video ya Kagame aho avuga ko we atemera ibintu bipfubye binyibutsa mu mezi ashize uburyo ibinyamakuru byo mu Rwanda byikomye abasore benshi nkanjye bihangiye imirimo yo gupfubura. None Kagame yongeye kuduha agaciro ubwo yahuraga n’urubyiruko aho yivugiye ko adakunda ibintu bipfubye. Nibajije byinshi kuri iyi video cyane cyane iyo urebye ukuntu Minisitiri Jean Philbert Nsengimana aseka akajya kubutaka ubwo Kagame yarimo asobanuro uburyo adakunda ibintu bipfubye.
Banyamuryango rero ba FPR namwe banya Kigali mudakora akazi keza mushinzwe mu ngo zanyu mu menye ko Kagame adakunda ibintu bipfubye kandi niba mutisubiyeho ntimukajye mutwijundika abagore banyu nibaza kutwitabaza kuko bazaba barimo bashyira mu bikorwa ibyo Kagame ubwe yivugiye ko adakunda ibipfubye.
Isomere iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe isobarura igitera abagore benshi muri Kigali kwitabaza abapfubuzi. Kanda hano isome iyo nkuru.
Jules Gatabazi
Umupfubuzi ubarizwa Sonatube
Kigali