Site icon Rugali – Amakuru

Njye ntinya umuntu uhuzagurika kurusha uvuga make.

Ngo : « ntamwanzi uba muri politique » sinkunze kumena ibisa n’amabanga ariko njya nibaza iyo abantu bavuga ukuri icyo baba bashaka kumvikanisha?
Umugabo Deo‬ Mushayidi yigeze gusimbukira muri Présidence, ahasanga umu Majoro witwaga Rudasingwa‬ Theogene, ubwo deo n’igihunga kinshi arakirwa, bati uragenzwa n’ubuhoro ?
‪‎Mushayidi‬ ati « rwose simbica iruhande ubanza mutazi ibirigukorerwa rubanda ! ati abaturage bararenganye cyane, ishimutwa rya buri munsi, ifungwa ridasobanutse n’ubwicanyi birasa nk’ibyibasiye cyane cyane Abahutu. »

Majoro akuramo imbunda (pistole) ayitunga agatwe k’umugabo ngo wihaye kuvugira abahutu, ati vuga uvuye aha…………………………………. ! (munyemerere simvuge byose)
Nyuma yaho Mushayidi yaje gufata iy’ubuhungiro, ndamwibuka Bruxelles, umugabo ufite détermination ikomeye, muheruka agira ati « ngiye mukarere………… tuzavugana ndiyo. »
Hadaciye kabiri nabonye Majoro i Bruxelles, mu cyumba cyari cyabereyemo ibiganiro mbwirwaruhame, ubwo Majoro ati : « buriya ziriya n’imfugwa za opposition bose n’abacu, aratangira ati Ingabire, Mushayidi, Ntaganda……bose tubari inyuma kandi ubuvugizi burakomeje ! »
Njye ntinya umuntu uhuzagurika kurusha uvuga make.
« La véritable grandeur d’un homme ne se mesure pas à des moments où il est à son aise, mais lorsqu’il traverse une période de controverses et de défis ! » ( M LUTHER KING )
Hope Ndabarasa
Exit mobile version