Ngo : « ntamwanzi uba muri politique » sinkunze kumena ibisa n’amabanga ariko njya nibaza iyo abantu bavuga ukuri icyo baba bashaka kumvikanisha?
Umugabo Deo Mushayidi yigeze gusimbukira muri Présidence, ahasanga umu Majoro witwaga Rudasingwa Theogene, ubwo deo n’igihunga kinshi arakirwa, bati uragenzwa n’ubuhoro ?
Mushayidi ati « rwose simbica iruhande ubanza mutazi ibirigukorerwa rubanda ! ati abaturage bararenganye cyane, ishimutwa rya buri munsi, ifungwa ridasobanutse n’ubwicanyi birasa nk’ibyibasiye cyane cyane Abahutu. »
Majoro akuramo imbunda (pistole) ayitunga agatwe k’umugabo ngo wihaye kuvugira abahutu, ati vuga uvuye aha…………………………………. ! (munyemerere simvuge byose)
Nyuma yaho Mushayidi yaje gufata iy’ubuhungiro, ndamwibuka Bruxelles, umugabo ufite détermination ikomeye, muheruka agira ati « ngiye mukarere………… tuzavugana ndiyo. »
Hadaciye kabiri nabonye Majoro i Bruxelles, mu cyumba cyari cyabereyemo ibiganiro mbwirwaruhame, ubwo Majoro ati : « buriya ziriya n’imfugwa za opposition bose n’abacu, aratangira ati Ingabire, Mushayidi, Ntaganda……bose tubari inyuma kandi ubuvugizi burakomeje ! »
Njye ntinya umuntu uhuzagurika kurusha uvuga make.
« La véritable grandeur d’un homme ne se mesure pas à des moments où il est à son aise, mais lorsqu’il traverse une période de controverses et de défis ! » ( M LUTHER KING )
Hope Ndabarasa