By Edmond Kayijuka
Ubundi abantu bose Kagame ahohotera barangana nkanswe niyo baba barakoze ibintu tutemera cyangwa bidakunzwe na benshi. Niyo mpamvu niyemeje kujya kuruhande rwa Evode Uwizeyimana mu gihe nta muntu umucira akari urutega ndetse na Paul Kagame akaba yasutse amavuta mu muriro amwubikaho urusyo.
Biragaragara ko mwene Rutagambwa aka Rwabuzisoni abamuha raporo bamupfunyikira amazi koko! Baziko yibera mukirere akaba yariyemeje gusigira u Rwanda abaroga n’abicanyi be. Nawe tekereza umukuru w’ igihugu wihandagaza akabeshya ko Evode Uwizeyimana yahohoteye UMWANA W’UMUKOBWA akarenga akabisubiramo inshuro 3 zose kandi twese tuzi ko ari UMUGORE!
Yarangiza akongeraho icya SEMUHANUKA ngo uwo mukobwa yikubise hasi ARIBARANGURA. Banyarwanda Banyarwandakazi muzi KWIBARANGURA icyo bivuga? Ibi n’ibikabyo bya Paul Kagame kuko niba uyu mugore yaraguye hasi ntabwo yigeze yibarangura, kereka niba Paul Kagame atazi icyo bisobanura kugwa hasi ukibarangura!
Evode Uwizeyimana ntabwo ari umutagatifu ariko na Paul Kagame ntabwo ari miseke igororotse, muramenye mutagwa mu mutego wa Kagame na FPR ngo basunike cya kibuye cyabo ngo namwe mugikurikire buhumyi. Ntibatubeshye ngo natwe twemere kuko Evode Uwizeyimana ntabwo ari uriya mugore Kagame abeshya ko ari umukobwa agiye kuzira.
Akaba ariyo mpamvu niyemeje kunyuranya na benshi nkiyemeza kurengera Evode Uwizeyimana kuko siwe wa mbere kandi siwe wanyuma Kagame na FPR bubitseho urusyo kuko uyu munsi niwe, ejo nundi. Tega amatwi Paul Kagame yubikaho urusyo Evode Uwizeyimana: