Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 30 Mata 2016 nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wabereye mu murenge wa Musanze mu kagali ka Cyabagarura, umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Musanze, Brg. Gen. Hodari Johnson yafashe umwanya aganiriza abaturage ku bijyanye n’umutekano maze abasaba kwirinda gushyigikira bamwe mu bagize umutwe wa FDRL, kubera ko batifuriza u Rwanda amahoro.
Brg Gen. Hodari mu ijambo rye, yaboneyeho akanya ko gusobanurira abaturage iby’igitero bamwe mu bagize FDRL baherutse kugaba mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu, maze ababwira ko kugira ngo abarwanyi ba FDRL binjire mu gihugu babifashijwemo na bamwe mu baturage bo muri uwo murenge wa Bugeshi, maze asaba imbaga y’abaturage bari aho kwirinda gukorana na FDRL kuko uzafatwa akorana na FDRL azahahurira n’ingaruka zikomeye.
Brg Gen. Hodari asobanurira abashaka gukorana na FDRL ingaruka byabagiraho, yagize ati:”ariko ubu nibaza ukabahisha hano haruguru, ninohereza ibisasu biracagura? biracagura? biragukubita nawe upfe ubusa. Ubu nta bwo tukivuga ngo ni ubujiji, oya, abanyarwanda twarabakanguye bihagije. Wowe munyarwanda udashaka kumva ubwo ni ukuvuga ko wahisemo, tugufate niwibeshya iwawe tukavumburamo ko ukorana na FDRL tuzagutwika upfe nkawe (tutakupiga, tutakuchoma, utakufa kama huyo). Muranyumva? Ni akazi kanyu.”
Brg Gen. Hodari kandi yasabye abari bateraniye aho gusaba bene wabo baba muri FDRL gutaha bagaca inzira zemewe, kuko u Rwanda rubakeneye kugira ngo na bo bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka urwababyaye.
Source:
Claver NYIRINDEKWE
Makuruki.rw/Musanze
http://makuruki.rw/UMUTEKANO/article/Niwebeshya-iwawe-tukavumbura-ko-ukorana-na-FRDL-tuzagutwika-upfe-Gen-Hodali-Johnson