Site icon Rugali – Amakuru

Ninde wazanye ziriya mpunzi z’abakongomani mu Rwanda?

Ubuhamya bwa Kayitsinga Mushayija Claudien: Ndibuka disi inama yabaye mu 1995 muri i Butare muri salle ntari buvugire hano ikoreshwa na Kabarebe James na Kayonga Charles batumiye abakuriye imiryango y’abanyamurenge babaga mu Rwanda ndetse na bamwe bavuye muri Congo na bamwe mu banyeshuri b’abanyamulenge bigaga muri UNR icyo gihe bari bayirimo.

Icyo gihe Kabarebe na Kayonga babwiye abo banyamulenge ngo nibazane imiryango yabo mu Rwanda kuko muri zaire hagiye kuba intambara ikomeye. Icyo gihe abo banyamulenge hafi ya bose barabashwishurije bararahira ko batata inka zabo n’ibikuyu byabo ngo baje kuba inpunzi mu Rwanda.

Kayonga yarababwiye ati: “Twe dukoze icyo twagombaga gukora, nimwanga kuza ku neza, muzaza ku nabi, ntihazagire uvuga ngo ntiyaburiwe”.

Abazi ubwenge icyo gihe batangiye kuza mu Rwanda buhoro buhoro, abandi barinangira burundu.
FPR iteye mu 1996 abo banze kuza ku neza, abagize Imana ntibicirwe za Minembwe na Mulenge muri ya matekinika ya DMI, baje shishi itabona baza ku nabi Nk’uko bari barabihanuriwe na Prophete Kabarebe.

Abo rero nibo bahise berekezwa mu nkambi za Gihembe(Byumba) na Kiziba (Kibuye) n’izindi zijyanwa Kigeme (Gikongoro).

None ubu Leta yatumye baza mu Rwanda niyo ibatereranye kugeza n’ubwo itangiye kubahohotera.
Abibwira ko Leta ya Bene Gahini igira inyiturano nimushaka mujye mugenza make kuko ibihembo byayo ntibijya bihinduka. Muzabyibonera bidatinze.

Abwirwa benshi…

Yanditswe na Jean-Patrice Nahayo

Exit mobile version