Muduhe Roza wacu, Roza wacu, Roza wacu….
Mufungure Roza wacu, Roza wacu,….
Murekure Roza wacu, Roza wacu,…
Intwari Roza wacu, Roza wacu,….
Yahagaritse jenoside Roza wacu, Roza wacu,….
Igihugu cya Uganda kiramenyesha Ubufaransa ngo nibatarekura Roza wacu East Afrika iratangira kuboyikota produit zose zikorewe m’Ubufaransa.
Iyo niyo yari intero n’inyikirizo mumihanda ya Kigali aho abantu bari uruvunganzoka baje kwigaragambya ngo Roza Kabuye yatawe muri yombi mugihugu cy’Ubudage.
Abantu ibihumbi n’ibihumbagiza barataga ubutwari no guhagarika jenoside kwa Roza Kabuye.
Ibyo bihumbi n’ibihumbagiza ntanumwe kuri ubu wabaza irengero rya Roza wabo.
Muminsi mike nkuko dusanzwe tubizi Ingabo, Polisi, Dasso, Inkeragutabara, NSS, Inzego z’ibanze bose guhera saa cyenda z’ijoro baraba bakwiye imisozi kuri buri rugo bajya gusohora kungufu abaturage ngo bajye gushyungera aho umukandida Paulo Kagame yagiye kwiyamamariza.
Izuba, inyota, inzara, umuvundo nibimwe mubyo abaturage bagomba kwitegura guhura nabyo mu Karere kazaba gatahiwe ukwiyamamaza kwa Paulo Kagame.
Abanyarwanda nkuko ikinyamakuru Africa Time giherutse kubitangaza baremanywe umuco wa ndio bwana no gukoma amashyi.
Gutekereza kumateka ya hafi yo guhatirwa gusingiza ubutwari bwa Roza Kabuye nyuma yimyaka itanageze no kuri 10 iyo ntari yahagaritse jenoside igahita iba ikigarasha gicitse byagombye kutwigisha kudahururira ibibonetse byose.
Munyarwanda utazemera kubyutswa sacyenda cg sakumi ngo genda muri kampanye niba bitakurimo uzabyange wigumire muburiri.
Erega iryo hurura akenshi niryo ryakozeho abanyarwanda benshi Leta yahinduka bakaza kuba interahamwe bose bakaba bacumbikiwe mumabohero abandi barishwe abandi bari kuntonde barashakishwa na Leta iriho.
Niki kikugaragariza ko iryo hurura ryawe ujyanwa hirya no hino ko utazabibazwa Leta ihindutse?
Ninde watumenyera irengero rya Roza wacu? Ntakiri intwari se? Ntiyagaritse jenoside se baratubeshyaga? Rwari urukundo tumukunda cg kwari ugutamba umurisho w’ingoma?
Itonde iwacu ubutwari busaza vuba, bukibqgirana vuba!
Umunsi mwiza kuri mwese.
Kanuma Christophe