IGITERO CY’INGABO ZA FDLR MUKARERE KA RUBAVU CYASHEGESHE INGABO ZA FPR/KAGAME NONE BAMWE MUBAYOBOZI B’INGABO BARAKANIRWA URUBAKWIYE!!! Amakuru dukesha umuturage wo mu karere ka Rubavu wakurikiye kandi akibonera uko imirwano yabereye Busasamana yagenze, aratubwira ko iyo imirwano yatunguranye cyane kuko ntawari witeze kumva urubura rw’amasasu aremereye n’amato bene kariya kageni. U wo muturage arakomeza avuga ko bwari bwije ubona ari ibintu bisanzwe kuburyo n’abasirikare bari bibereye mu kuryoshya no kuryoherwa na week-end kuburyo ntawari yiteguye ko haba igitero nk’icyabaye mu ma saa sita y’ijoro.
Urubura rw’amasasu menshi rwisutse nk’imvura y’amahindu kandi wumva ruturuka ku ruhande rumwe bigaragara ko rwari uruhande rwa FDLR kuburyo muri ako kanya ntawigeze ahita ahangana n’uwo muriro wumvaga ijuru rituguye hejuru. Muri rusange ingabo za FPR zaguwe gitumo zikubitwa nk’iz’akabwana.
Ubwo ingabo za FPR zaje zitabaye nyuma kandi ibyangirika byangiritse kare. Ubwo umuriro wari mwinshi kuburyo ntawatinyukaga no kwegura umutwe. Urwamo rw’amasasu ubwo rwacogoraga nibwo twagerageje kureba ngo tumenye ibyo bintu bituguyeho. N’ubwoba bwinshi n’ihahamuka nishyizemo akanyabugabo mfugura idirishya ndunguruka hanze. Nibwo twumvaga abokomeretse bari kuboroga ngo babatabare. Nyuma y’umwanya nibwo imodoka za gisirikare zatangiye kuza gutunda inkomere bazerekeza ku Gisenyi.
Izo modoka zakoze urujya n’uruza inshuro nyinshi zigenda zigaruka mugutunda izo nkomere. Mugitondo cyo kuwambere nibwo twabonye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buza kuduhumuriza burikumwe n’ubuyobozi bw’ingabo mukarere ka Rubavu.
Nyuma y’uyu muturage kuduha incamake y’ibyo yiboneye n’amaso ye, twagerageje gushaka uwaba ari mubakiriye izo nkomere mubitaro bya Gisenyi.
Inkomere z’abasirikare zagejejwe kubitaro zageraga kuri 69 zarimo abakomeretse cyane n’abandi bari bafite ibikomere bikomeye ariko bitari cyane, hakaba abahise bajyanwa muri Service yakira indembe kugirango bahabwe ubufasha bwihuse. Hari n’abandi baje berekezwa mu buruhukiro kuko ibyabo byari byarangiye. Umubare nashoboye kubona ni 14. Kuberako byari ubutabazi bw’ibanze bwihuse, izo nkomere zagombaga kwimurirwa mu bitaro by’i Kanombe kuko aribyo bitaro bya gisirikare.
Tumaze kumva ubwo buhamya bw’abo biboneye ibyabaye, twategereje gushakisha ibyo ubuyobozi buvuga kuri icyo gitero. Ariko ntibwashimye kugira icyo budutangariza dutegereza kumva ibyo batangariza amaradio.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatangaje ko ntacyangiritse ko kandi muri abo bateye hapfuye barindwi (7). Naho umuvugizi w’ingabo za RDF we yatangaje ko mubateye hapfuye bane (4). Uko kunyuranya kumubare nako ubanza bigaragaza ihahamuka rya Mayor wa Rubavu kuko avuga ibyo ingabo zari ziri zihibereye zitabonye.
Iki gitero kiragaragaza ko akarere harimo umwuka w’intambara ko abantu bari bakwiriye kurikanura no kuryamira amajanja kuko umwuka ntumeze neza. Ubukana bw’iki gitero bwatumye umukuru w’igihugu Paul Kagame agaragara i Gabiro mu myitozo ya gisirikare kuri uyu wakabiri tariki ya 11 Ukuboza, nawe yambariye urugamba, mugihe yari amaze imyaka n’imyaka yarasezeye mugisirikare. Ubanza nawe ubwe atizeye neza abayobozi be b’ingabo. Amaherezo araziyobora nka kera.
Ingaruka z’igitero cy’i Busasamana n’uko hafunzwe aba Colonel batatu mungabo za RDF bazira ko ibyabaye ari agahoma munwa kandi ko biteye isoni ku ngabo z’u Rwanda. Izindi nkurikizi turagenda tuzimenya buhoro buhoro tunazibagezaho.
Nyuma y’aho tuboneye inkuru y’uyu muturage wo muri Rubavu twabajije abagize uruhare mu gikorwa cyo gukumira RDF mu mugambi wayo mubisha wo gukomeza guhohotera impunzi no gukandamiza abanyarwanda baduha ibimenyetso byerekana ko ahubwo bahaye isomo rikomeye RDF kuburyo bamwe mu basirikare bayo birutse bagasiga ibikoresho inyuma. Ikindi kandi batubwiye ko ibi bikorwa bigikomeza ko burya atari buno. Dore amwe mu mafoto baduhaye arimo ibikoresho n’imyambaro ya gisirikare bambuye abo birasi ba RDF.