Ahagana saa sita z’ijoro nibwo iriya mpanuka yabaye, mu Mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisaraga. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko uwo muriro wadutse uturutse ku iturika rya gas.
Asaba abaturage kwitwararika bakajya bakurikiza inama n’amabwiriza agenga gukoresha ibyuma bikoresha umuriro nk’amashyiga ateka, kurara bacomoye ibyuma by’amashanyarazi n’ibindi.
Ati: “Abantu bakoresha umuriro na gas bagomba gukurikiza inama z’uburyo birinda inkongi z’umuriro zangiza ibyabo n’ubuzima bwabo. Bajye bibuka kureba niba gas ifunze neza mu icupa ryayo kandi bacomore ibyuma byose bikoresha amashanyarazi. Baryame bafite umutekano.”
Umuriro wabaye muri kiriya gice wibasiye aho bafatira amafunguro, utubari, za studio zitunganya amafoto n’amashusho, n’aho bogoshera abantu.
Kugeza ubu agaciro k’ibyangiritse karacyabarurwa.
Umwe mu baturage uzindukiye Nyabugogo guhaha imbuto yabwiye Umuseke ko umuriro wazimye, nta mwotsi ugicumba ariko abantu bataraba urujya n’uruza mu gace iriya nkongi yaraye ibereyemo.
Akurikije uko yabibonye ngo mu byari mu nzu haba ‘hasigaye mbarwa.’
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW