Site icon Rugali – Amakuru

Ninde Munyarwanda utakeka ko urupfu rwuyu Munyamakuru wa Radio Salus atazize utuzi twa Dan Munyuza?

Umunyamakuru wa Radio Salus yasanzwe mu nzu yapfuye
Mahoro Giovanni w’imyaka 28 wari umunyamakuru kuri Radiyo Salus yasanzwe mu cyumba cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama yashizemo umwuka.
Rugira Yves na we ukorera Radio Salus ni we wabwiye IGIHE inkuru y’urupfu rwa mugenzi we babanaga mu nzu imwe mu Mujyi wa Huye ku Itaba.
Yavuze ko batazi icyahitanye Mahoro Giovanni kuko ngo mbere y’uko bajya mu buriri babanje kuvugana na we umwanya muto babona nta kibazo afite cy’ubuzima ndetse ntiyari arwaye.
Ati “Ejo [ku Cyumweru] saa sita nari ndi kumwe na we, nyuma yambwiye ko agiye gusura abantu i Mbazi ariko ntiyabambwiye. Twongeye kubonana nimugoroba, namusanze ari kuri telefone tuvugana umwanya muto nuko ndaryama, mu gitondo rero dusanze yapfuye.”
Rugira Yves yavuze ko yatashye agasanga mugenzi we ari kuvugira kuri telefone amubaza impamvu yagiye mu buriri kare undi ngo amubwira ko amasaha yakuze.
Umurambo wa Mahoro Giovanni wajyanwe mu Bitaro bikuru bya Kaminuza aho uri gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.
Yakoraga mu biganiro bitandukanye kuri Radiyo Salus ndetse yanatangaga umusanzu mu makuru. Yari azwi cyane mu kiganiro ‘Hambere’, ‘Intashyo’, ‘Ikiganiro cyo guhimbaza Imana cyo mu gitondo ku Cyumweru’.
Mahoro yavutse ku itariki mu 1987 yari akiri ingaragu, yakomokaga i Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Yari umwana w’ikinege, yagiraga nyina gusa kuko se yitabye Imana hambere. Yari mu banyeshuri barangije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka 2012 mu ishami ry’itangazamakuru.
Mahoro Giovanni, yari umwana w’ikinege

Uyu munyamakuru apfuye nyuma ya bagenzi be na bo bakoreraga Radio Salus bapfuye mu myaka ine ishize barimo Jean Claude Dadene na Mbahungirehe Egide (2011) na Nyabyenda Abdou Sylverien(2013).
Abanyamakuru bakoranye na we bavuga ko iyi radiyo ihombye umwe mu banyamakuru beza na bagenzi be bakoranaga bazi ko yitangaga. Mu buzima busanzwe, yari umusore uciye bugufi warangwaga no guhora aseka.
Apfuye afite imyaka 28 y’amavuko

Source: Igihe.com – Umunyamakuru wa Radio Salus yasanzwe mu nzu yapfuye

Exit mobile version