Site icon Rugali – Amakuru

Nimuze dusabe umwamikazi w’Ubwongereza n’ibihugu 55 bigize Commonwealth kutazajya guteranira i Kigali

Amahoro! Nimwegure amakalamu, za claviers na za micros tubwire umwamikazi w’Ubwongereza n’ibihugu 55 bigize Commonwealth ko kujya guteranira i Kigali muli Kamena 2020, nk’uko biteganijwe, ari ubushinyaguzi kuli Afurika yose.

Kujya gucyeza Kagame ni ukwica bwa kabili imbaga y’abantu yisasiye. Kujyana Commonwealth i Kigali ni ugufobya indangagaciro zayo, ni ubufatanyacyaha n’umubisha Kagame ukomeje kwatsa imiliro no guhonyora inyoko-muntu mu karere k’ibiyaga bigari.

Kujya gusangira na Kagame ni ugusenga shitani kuko akomeje kwita “nonsense” uburenganzira bwa muntu, amahoro na demokarasi.

Nimuhorane Imana !

Dr Biruka

Exit mobile version