Site icon Rugali – Amakuru

NIMUVE IKUZIMU MUJYE IBUNTU

Hashize imyaka 23 u Rwanda rugwiriwe n’amarorerwa y’agahomamunwa, yabanjirijwe n’iyicwa ry’agashinyaguro ry’uwari umukuru w’igihugu, wari uvuye Arusha mu muhango wo gushakira amahoro igihugu cyari kimaze imyaka 4 mu ntambara hagati y’abana b’abanyarwanda. Umusaruro wari kuva muri ayo masezerano ntituzigera tuwubona kuko inkundarugomo zitatumye ashyirwa mu bikorwa. Hakurikiyeho genocide yakorewe abatutsi ikanagwamo n’abahutu benshi, aba bakaba baranaje noneho kwibasirwa mu buryo bweruye bicwa n’ingabo za FPR, haba mu nkambi ya Kibeho, mu mashyamba ya Congo ndetse n’ahandi henshi mu gihugu. Abo bose bicwe baba abatutsi, abahutu ndetse n’abatwa, bari abantu kandi b’inzirakarengane, ababishe ni ibigwari kandi igihe kizagera babibazwe mu maso y’Utabera, Uwiteka Nyiringabo.

Icyo twibuka nyuma y’iyi myaka 23 ishize ayo marorerwa abaye, nuko hagiyeho leta iyobowe na Kagame, yakoze ibishoboka byose ngo amahanga n’isi bemezwe ko hapfuye gusa ubwoko bumwe bw’abatutsi bwibasiwe n’ubundi bwoko bw’abahutu, bityo ko abakwiye kwamaganwa no kubuzwa amahwemo ari abo bahutu. Nyamara n’ubwo ntawahakana ko koko bamwe mu bahutu b’ibigwari badukiriye abatutsi bakabica babaziza ubwoko bwabo, ariko ibyo ntibivanaho ko hari n’abatutsi nabo biraye mu bahutu bakabica, mu buryo bwo kwihorera, cyangwa se bamwe bazira ko bari mu bwoko bwishe abatutsi.

Igiteye agahinda rero nuko ubutegetsi bwashyize ibyiciro mu mpfu z’abanyarwanda, nuko habamo bamwe bakwiye kwibukwa ku mugaragaro, ndetse hajyaho ni inzibutso mu gihugu hose, hashyirwaho n’ibigega byo kubaha infashanyo nk’abacitse ku icumu, ibyo ubwabyo akaba ari ikintu cyiza, gusa kuba hari  abandi nabo bagomba ku ruca bakarumira kuko imfu z’ababo zidasa n’izabibukwa, ibyo ni ishyano. Ariko se bavandimwe, byari bikwiye ko agahinda ka bamwe kandi kumvikana koko, gatwikira ak’abandi ngo nuko batapfiriye igihe kimwe cyangwa ngo bicwe n’abantu bamwe. Mwene ibi bintu rero byo gutandukanya abapfu, ugatandukanya abapfakazi n’infubyi, nibyo bituma u Rwanda rutagira amahoro. Kuko igihe cyose bizaba bikimeze gutyo ntabwo tuzaba dufasha abacu batuvuyemo ngo roho zabo ziruhukire mu mahoro, kuko ibyabakuye muri iyi si bizaba bigikurikirana abo basize.

Ngire inama rero Leta ya Kigali:

Cyo gira uve ikuzimu ujye ibuntu, ureke abantu bose bibuke ababo bapfuye, kuko nubwo wakoresha imbaraga zingana zite, nta muti uzabona wo gusiba agahinda kari mu mitima y’abantu, kereka ubaretse bakinigura, bakavuga akababaro bagize, abarira bakarira, abasenga bagasenga, abasabana imbabazi bakazisabana , ariko imitima ikabohoka, naho ubundi bibaye bitabaye gutyo, ntakindi muzaba mubiba uretse imbuto z’amacakubiri zizaganisha ku yandi marorerwa nkayo twibuka umunsi wa none.

Cyo gira uve ikuzimu ujye ibuntu, maze urekure inzirakarengane zose ziri muri gereza zo mu Rwanda, harimo ndetse n’abacikacumu nka Kizito Mihigo, Deo mushayidi, abari ingabo zarwanye zibohora u Rwanda bazira ibitekerezo byabo , n’abandi benshi bazira inzangano, imitungo cyangwa bene wabo batifuzwa n’ubutegetsi. Abo bose mubashyira ahatumva ingoma mugira ngo batagumura abaturage nkuko mu bivuga, nyamara kandi muribeshya kuko abaturage bazi byose, barareba kandi bagasobanukirwa, ntimuzitiranye guceceka no kutamenya. Ntimukange abababwiza ukuri, ahubwo mujye mukosora ibitagenda kandi nta karengane mushyizemo maze murebe ko ibintu bitagenda neza.

Cyo gira uve ikuzimu ujye ibuntu, maze ureke politiki ya ngo za ngo turwane, nubwo waba ufite imbaraga kajana, ariko muri twese ntawuzabaho nk’ibisi bya Huye, umunsi ingoma yahirimye, hazaba amarira, n’agahinda kubazaba barashyize amizero kuri wowe, kuko bashobora kuzabura byose nk’ingata imennye. Byaba bimaze iki se kubaka ku musenyi ubizi neza kandi ubirora.

Cyo gira uve ikuzimu ujye ibuntu, maze ureke politiki yo guheza bamwe mu bana b’u Rwanda bashaka nabo kuzana umusanzu wabo mu kubaka igihugu, kuko mutavuga rumwe ugakoresha inzego z’ubutabera ngo ubambike ubusembwa batagira, ugamije gusa kwigwizaho ibyiza byose by’igihugu. Ureba kure wagatuje ukabanisha abana b’abanyarwanda neza niho wabonamo inyungu ziruta izo wibwira ubona ubu.

Cyo gira uve ikuzimu ujye ibuntu, maze uhagarike politiki ya gashotoranyi n’ibihugu by’abavandimwe b’abaturanyi, uharanire ahubwo kubaka ubumwe n’amahoro y’abatuye ibiyaga bigari bose, aho kujya kubaka amahoro mu bihugu bya kure, nimuhere aho mu baturanyi bacu.

Nsoze nsaba Kiliziya Gatolika n’abandi banyamadini muri rusange,ntimukoze kurebera akarengane gakorwa mu Rwanda ngo mwirebere hirya nkaho bitabareba, niba mutabarabashije kugira abo murengera mu gihe cya genocide, nimugaragaze ko mwakuyemo isomo koko, maze mwamagane ku mugaragaro akarengane gakorerwa abana b’abanyarwanda.

Nanjye nari umwana w’u Rwanda wifuriza ineza, amahoro y’Imana, n’urukundo rusesuye mu banyarwanda bose aho bava bakagera.

Umwanditsi.

Exit mobile version