Site icon Rugali – Amakuru

Nimutabarize imfungwa muri Gereza ya Huye(Karubanda). Bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo n’umuyobozi Kamugisha

Gaspard Musabyimana ati: “Dore amakuru atugeraho avuye mu Rwanda.”

“Mwaramutse,
Nyabuneka nimutabarize abafungwa bari muri Gereza ya Huye(Karubanda) kuko bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo n’umuyobozi wa Gereza witwa Kamugisha Jems ababaza terefone zinjiye mu gipangu kandi zinjizwa n’abacungagereza.

Amakuru atugezeho nonaha ni uko uwitwa Nyandwi basohoye mu gipangu bakajya kumutera ibyuma amaze gushiramo umwuka umurambo uri mu bitaro bya Kabutare.

Ejo kuwa gatanu basohoye umufungwa witwa Mussa bamujyana mu biro by’umuyobozi wa Gereza bamurambika hasi bamukubitisha inyundo bamumena impyiko none ari kunyara amaraso kandi uwo bari gukubita ngo ntiyemerewe kujya kwivuza.

Umucungagereza umpaye amakuru mu ibanga rikomeye ambwiye ko muri iki gitondo Intergency Office arikumwe n’umucungagereza witwa Marcel binjiye muri Gereza bitwaje imbunda n’ibyuma ngo barashaka uwitwa Rafati, abafungwa bafashe umwazuro wo gukora imyigaragambyo kuko nubundi babona umugambi bafite ari uwo kubica bakabamaraho”.

Exit mobile version