Yagiriwe inama na bamwe mu bayobozi b’ikirenga bo mu karebe n’ab’ibihugu by’ibihangange, kandi habaye amanama atandukanye yo kunoza umugambi no guteganya ikizakurikira no gukora igenamigambi ry’ukuntu ibintu bizakurikirana. Ntabwo hano nzinduwe no gutunga agatoki abategetsi n’ibihugu, ibyo bizagira igihe cyabyo n’inzego bizasuzumirwamo. Gusa byumvikane neza ko Perezida Habyarimana yishwe bizwi neza ko azakurikizwa imbaga ngari y’Abanyarwanda, mbere na mbere Abatutsi b’imbere mu Rwanda. Niko byagenze kandi koko : Profeseri Filip Reyntjens yemeza ko 3/4 by’Abatutsi b’imbere mu gihugu bishwe muli Mata-Gicurasi 1994.
Ubwo yatangaga ubuhamya yunganira Porokireri mu rubanza rwa batandatu b’abanyabutare (Paulina Nyiramasuhuko, Silivani Nsabimana, Alufonsi Nteziryayo, Yozefu Kanyabashi, Elia Ndayambaje na Shalom Ntahobari), Profeseri Andereya Guichaoua yerekanye ko ihotorwa rya Perezida Habyarimana ryashumuye abahezanguni kabuhariwe bo ku mpande zombi (urwa Leta ya Habyarimana n’urw’umutwe FPR-Inkotanyi) bari bamaze igihe bifuza urwaho ngo bashahurane.
Hari uwavuze ejo ngo Abahutu “beza” bagombaga kwitambika bakabuza abahezanguni kwica abaturanyi babo. Ukwezi kwa Mata 1994 kuzabe indahiro mu mateka y’u Rwanda ! Iki kibazo cy’uko abaturage bamwe bashoboraga kubuza abandi gukora ikibi cyasuzumwe birambuye na TPIR Arusha kigirwa impaka ndende n’impande zombi, hari n’abahaniwe icyaha cyo “kutagira icyo ukora ngo ubuze ubwicanyi (le crime par omission/the crime by omission). Habyarimana akimara kwicanwa n’umugaba mukuru w’ingabo Leta y’u Rwanda yaciwe umutwe naho Loni icyura 80% by’ingabo zayo zari mu Rwanda. Hiyongereye ho ko FPR yabujije ko hari izindi ngabo z’amahanga zakoherezwa gutabara Abanyarwanda, yo ubwayo kandi aho kugira icyo ikora ngo ihagarike jenoside yohereza abicanyi bayo ruharwa mu nterahamwe bihutishe jenoside. Kubera ibyo, nta munyarwanda wari ufite ububasha bwo kubuza interahamwe kwica Abatutsi, n’uwabigerageje Kagame-FPR yamufashe cyanzi.
Dr Biruka, 30/07/2019