Site icon Rugali – Amakuru

Nimuhorane Imana! Abibwiraga ko bazakomeza kwitwikira isinde y’ubuhunzi nibashyire ubwenge ku gihe

Nimuhorane Imana! Abibwiraga ko bazakomeza kwitwikira isinde y’ubuhunzi nibashyire ubwenge ku gihe, HCR/LONI yaciye iteka ko nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi kuva kuli 31/12/2017: u Rwanda nk’igihugu cyabayemo ubwicanyi ndengakamere hashize gusa imyaka makumyabiri n’itanu, cyabaye igihugu gitekanye bidasubirwaho (pays sûr) !

Igihugu Leta ifungira ubusa inzirakarengane, igashimuta kandi ikazimiza abana bacyo, igihugu abantu baribwa n’ingona bajya kuvoma ibirohwa, igihugu abana batwikirwa muli ruhurura, igihugu umunyagitugu ahindura itegekonshinga akitoresha kuli 99/100, igihugu Leta itemera opozisiyo, igihugu Leta itegeka abana gusaba imbabazi ku byaha bya ba sekuru, igihugu Leta ibuza abakene gukandagira mu murwa mukuru, igihugu gifite ingabo n’abicanyi bajagata ku mirenge, igihugu Leta yoza ubwonko urubyiruko, igihugu kitemera itangazamakuru ryigenga, igihugu Leta yimakaje iyicarubozo, igihugu Leta iroga, igihugu kitumvikana na kimwe mu bihugu bihana imbibi, icyo gihugu ngo kugihunga ni ukwigiza nkana !

Nyamara twaragurishijwe ! Dore igiteye inkeke, ni uko uwo twagombye kuregera ari nawe tugomba kurega. Uriya mugabo Antonio GUTTERES wazunguye Ban KI MOON ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, niwe mbere na mbere wakoze iyi dosiye y’urukozasoni yo guhereza

Kagame impunzi nk’uko umuntu ahereza umushonji igaburo ku mbehe. Kuko icyo Kagame n’agatsiko ke bahora bifuza ni uko buri munyarwanda yatahuka agapfukama akozwa ubwonko ku buryo nta opozisiyo n’imwe iba igishobotse. Muli 2009 uriya Antonio GUTTERES akiri umuyobozi mukuru wa HCR yagiye i Kigali, ni uko Kagame na Bazivamo wari Minaloc bifashisha uwari uhagarariye PNUD bari barifatiye, niko gukora itekinika ryo mu rwego rwo hejuru.

Ni uko Antonio GUTTERES yemera ko Abanyarwanda bose bagomba kwamburwa sitati y’ubuhunzi. Abwirwa benshi akwumva bene yo : abagwizatunga muryamiye amagunira y’amagugu hirya no hino, mwagombye guharanira gakondo yanyu, dore ko umutungo utagira iwabo uba ari umutungo utagira nyirawo.

Dr Biruka, 03/08/2019

Exit mobile version