Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga muri ‘Lycée de Kigali’ mu Karere ka Nyarugenge bagiye kwiga bambaye amajipo ubuyobozi buvuga ko ari ‘impenure’, bayaciriweho hakoreshejwe umukasi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2018.
Ubuyobozi bwa ‘Lycée de Kigali’ bwafashe icyemezo cyo gukata amajipo magufi buvuga ko byumvikanyweho mu nama y’ababyeyi.
Umwe mu babyeyi ufite umwana waciriweho ijipo, yabwiye IGIHE ko yabifashe nk’ihohoterwa, akaba atanemera ko umwana we yari yambaye impenure dore ko ngo uwo mwambaro w’ishuri banawuguze mu kigo yigamo.
Ati «Kandi n’iyo yaba ngufi mbona batayikata kuko nayiha na murumuna we. Ngiye kujyayo menye niba ari cyo bamuhoye cyangwa niba hari andi makosa yakoze.»
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa ‘Lycée de Kigali’, Masabo Martin, yavuze ko iri shuri ritazihanganira abakobwa baza kwiga bambaye ibyo yise impenure.
Yagize ati «Abafite amajipo magufi ntabwo bemerewe, bariya tuba twababwiye, amabwiriza arahari ntabwo babyumva tuyicaho kugira ngo ntazongere kuyambara kuko iyo umuretse arongera akayigarura.»
Akomeza avuga ko icyemezo cyo guhana abambaye amajipo y’impenure cyafashwe nyuma yo kugirwa inama na Minisitiri w’Uburezi.
Yakomeje ati «Minisitiri yanyuze aha ngaha aravuga ngo aba bana niba batabishaka ‘kwambara amajipo maremare’ bave hano. Ugasanga rero turakina wa mukino w’imbeba n’injangwe.»
Akomeza avuga ko abambara impenure batazihanganirwa ibi ngo bikaba byarumvikanyweho mu nama ubuyobozi bw’iri shuri bwagiranye n’ababyeyi, ko abanyeshuri bagomba kwambara umwambaro ubakwiye bagacika ku muco wo kwambara amajipo magufi.
Uyu munyeshuri yatashye ijipo ye yaciwe n’ubuyobozi bwa Lycée de Kigali buvuga ko ari ngufi
Source: Igihe