Urupapuro rutera ubwoba (tract) rwanditseho amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, rwatoraguwe mu muhanda wo mu Kagari ka Bunyonga, mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi rwibasira bamwe mu barokotse Jenoside batuye muri ako gace.
Iyo nyandiko yagaragaye ku wa Gatandatu, tariki 15 Mata, yandikishije intoki ariko mu Kinyarwanda giciriritse, aho yibasira abaturage barimo uwitwa Mathias Niyomugabo na Voronika bacitse ku icumu rya Jenoside batuye muri ako kagari, ibabwira ko bahora babacisha amafaranga birata ngo ni Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Obed Niyobuhingiro, yemeje iby’aya makuru avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba afite uruhare muri ibyo bikorwa.
Yagize ati “ Tract ntabwo wahita umenya ngo ni inde wayanditse, ntabwo twabashije kumumenya ariko inzego z’umutekano ziri kubikoraho iperereza.”
Yongeyeho ko abaturage bahise baganirizwa bakabwirwa ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.
Amagambo yanditse kuri ako gapapuro ni kimwe mu bikorwa byagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, aho Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri icyo gihe yataye muri yombi abantu 24 mu bice bitandukanye by’igihugu, bose bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside byaba mu magambo cyangwa se mu bikorwa bakoze.