Ese Apotre Gitwaza na KigaliToday bapfa iki? Mukanya tubonye inkuru mubona hasi ifite umutwe “Abadasengera muri Zion Temple ishyano ribaguyeho” aho ikinyamakuru kitwa Kigalitoday cyanditse inkuru gisa nkaho cyemeza nako kibeshya ko Gitwaza yavuze aya magambo. Muti byagenze gute?
Muri iyi nkuru ya Kigalitoday, bashyizeho agace gato k’inyigisho Gitwaza yatanze ngo yacicikanaga kuri WhatsApp kuburyo bigaragara ko uwakase aka gace yashakaga kugakoresha mu guharabika Gitwaza no kumwangisha abantu.
Urebye ukuntu Kigalitoday yanditse iyi nkuru harimo ubuswa bwinshi kuko iyo bakora iperereza bari kubona ko nubwo Gitwaza yavuze aya magambo yayavuze mu rwego rwo gutanga urugero rwerekeranye nibyo yigishaga. Aka ka video kari hasi kashyizwe k’urubuga nkoranyambaga Twitter n’umunyamakuru wa Kigalitoday witwa Rutindukamurego (@rutindukanamure):
Twashatse kumenya niba koko ibyo Kigalitoday yanditse aribyo maze dushaka video yose irimo inyigisho Gitwaza yatanze harimo ibi bavuga ko yavuze maze dusanga umutwe w’inkuru ya Kigalitoday uhishe ikintu umuntu yakwibaza. Nawe iyumvire inyigisho ya Gitwaza maze ube umucamanza: