Mu ruhererekane rw’amabaruwa yo muri Africa, umunyamakuru wo muri Nigeri Adaobi Nwaubani yanditse ku kuri kubabaje ku mirambo “y’abatazwi” yoherezwa mu mashuri y’ubuvuzi ngo bayigireho. Enya Egbe umunyeshuri wiga ubuvuzi byabaye ngombwa ko ahunga agasohoka mu isomo rya ‘anatomie’ nyuma yo gushengurwa no kubona umurambo yari asabwe kwigaho.
Uyu munyeshuri w’imyaka 26 aribuka neza ko kuwa kane nimugoroba mu myaka irindwi ishize muri University of Calabar ya Nigeria yari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be ku meza atatu buri imwe iriho umurambo wo kwigaho.
Mu kanya gato, yavugije induru arasohoka. Umurambo itsinda rye ryari rigiye gufungura ngo ryige wari uwa Divine, inshuti ye yo mu myaka irenga irindwi. Yarambwiye ati: “Twajyaga tujyana guceza. Hari imyobo ibiri y’amasasu mu gituza cye iburyo.”
Oyifo Ana ni umwe mu banyeshuri benshi bakurikiye Egbe hanze basanga ari kurira. Madamazela Ana ati: “Imirambo myinshi twakoreshaga mu ishuri yari ifite amasasu muri yo. Nagize agahinda cyane mbonye ko bamwe muri abo atari abanyabyaha koko.”
Ana yongeraho ko muri icyo gitondo yari yabonye imodoka ya polisi yuzuye imirambo ku ishuri ryabo ry’ubuvuzi, rifite uburuhukiro bw’abapfuye bifatanye. Bwana Egbe yahise yoherereza ubutumwa umuryango wa Divine, wari umaze igihe ushakishiriza umwana wabo kuri ‘stations’ za polisi zitandukanye, nyuma y’uko we n’inshuti ze eshatu bafashwe n’abashinzwe umutekano bataha bavuye aho bari basohokeye.
Umuryango we nyuma waje gushyikirizwa uwo murambo.
Ibyo Egbe yabonye byavumbuye byombi ibijyanye n’imirambo mu mashuri y’ubuvuzi hamwe n’igishobora kuba ku bishwe n’igipolisi.
Hagati y’ikinyejana cya 16 na 19, amategeko atandukanye mu Bwongereza yemerera imirambo y’abagizi ba nabi bahanishijwe urwo gupfa ko ihabwa amashuri y’ubuvuzi ngo yifashishwe muri siyansi.
Muri Nigeria, itegeko ririho ryemerera amashuri y’ubuvuzi “imirambo y’abatazwi” iri mu buruhukiro bw’abapfuye. Leta kandi iba nyiri imirambo y’abagizi ba nabi bishwe, nubwo igihano cyo kwicwa giheruka gutangwa mu 2007.
Hejuru ya 90% y’imirambo ikoreshwa mu mashuri muri Nigeria ni “abanyabyaha bishwe barashwe”, nk’uko ubushakashatsi bwo mu 2011 bw’ikinyamakuru cy’ubuvuzi Clinical Anatomy bubivuga.
Mu by’ukuri, ibi bivuze ko ari abakekwaga bishwe n’abashinzwe umutekano. Ikigereranyo cy’imyaka yabo ni hagati ya 20 na 40, kandi 95% byabo ni abagabo, batatu kuri bane ni abo mu cyiciro cy’abakene. Gutanga umurambo ku bushake buri kuri zero.
Emeka Anyanwu, umwalimu wa ‘anatomy’ muri University of Nigeria, uri mu bakoze ubwo bushakashatsi ati: “Imyaka 10 nyuma yabwo ntacyahindutse.”
‘Akazi k’imbangukiragutabara‘
Umwaka ushize, leta ya Nigeria yashyizeho amatsinda muri za leta ziyigize zitandukanye yo gukora iperereza ku bwicanyi bushinjwa igipolisi.
Byari ugusubiza imyigaragambyo ikomeye ya #EndSars yari yatangiye bivuye ku mashusho y’undi musore wishwe bivugwa ko yarashwe n’abapolisi ba SARS muri leta ya Delta.
Benshi mu batanze ubuhamya kuri ariya matsinda bavuze ku bantu babo bafashwe n’abashinzwe umutekano ntibongere kubabona ukundi.