Ngoma: Meya yasabye aboroye ihene kuzipfuka umunwa bazirinda kona. Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, avuga ko nta muturage ukwiye kurekura amatungo ngo yone imyaka ya mugenzi we, kuko hari uburyo bamwe mu baturage bakoresha bwo gupfuka iminwa y’amatungo (bakoresheje icyo bita uduhomamunwa) bikayabuza kona imyaka.
Mu karere ka Ngoma, akenshi mu bihe by’umubyuko w’imyaka nk’ibigori, amasaka, ibishyimbo, ibijumba… abaturage benshi bumvikana bataka ko bonesherejwe imyaka.
Muri iki gihe hatse izuba ryinshi, abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma bakora ubworozi bw’amatungo yaba amagufi n’amaremare, batangarije Imvaho Nshya ko hari aho bigoranye cyane kubona ubwatsi bwo kugaburira amatungo, kuko ahenshi bwumye.
- Meya Nambaje yagiriye inama abaturage yo kujya batwara ihene bazambitse agapfukamunwa kugira ngo zitona
Ibi ngo bituma bamwe bahitamo kurekura amatungo yabo, bakayazerereza ku gasozi hafi y’ingo zabo nubwo babikora bazi neza ko bitemewe.
Nitegeka Jean Baptiste wo kagari ka Rukoma, umurenge wa Sake yagize ati “Kubera ko inaha hari uduce twabuze imvura, haba rero abantu bamwe bazerereza amatungo nk’izo nka n’ihene, ari nabo bonesha imyaka y’abaturage nk’imigozi y’ibijumba, n’ibigori aho bitarera.”
Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko nta muturage ukwiye kuba yonesha imyaka y’umuturanyi we.
Avuga ko amatungo adakwiye kurusha abantu ubwenge, akagira abaturage inama yo kujya bambika ihene ibintu bizibuza kona imyaka baturanyi babo baba barahinze, bategerejemo umusaruro.
Agira ati “Ihene basigaye barazihannye, bazikorera ubujerekani, hari ubuntu bw’ubujerekani bazambika ku munwa, ikagenda ibilometero n’ibilometero itarishije n’ikintu na kimwe.”
Meya Nambaje avuga ko amatungo adakwiye gutuma abantu bafatirwa ibihano nk’aho arusha umuntu ubwenge.
Ati “Ubundi ihene ntabwo zikwiye kuba ziturusha ubwenge.Umuntu Imana yamuhaye ubwenge buhagije.Ntihazagire ugwa mu cyaha cyo konesha no gucibwa ibihano; kandi muri ibi bihe ihene basigaye bazihambira ku munwa. Tubyirinde rwose.”
Hamwe na hamwe mu karere ka Ngoma usanga mu gihe umuturage yoroye ihene nkeya, hari ubwo azinduka ajya mu murima, za hene akazambika ibiziriko mu ijosi, akazijyana akazizirika hafi y’aho ari guhinga, haba hari ubwatsi butoshye, zikarisha.
Mu kuzijyana mu gitondo no mu gutaha, abahinzi bahinguye, buri hene bayambika ikintu kiba gikoze muri palasitike gipfuka ku munwa ariko gifunguye ku buryo ihene ibona uko ihumeka, ariko ikaba itabasha kubumbura akanwa ngo irishe ibyatsi.
Umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Kazo yatangarije Imvaho Nshya ko ubu buryo bwo kwambika ihene agapfukamunwa, butuma itona, ngo babe bakwiteranya n’abaturanyi babo.
Uyu muhinzi avuga ko ahenshi yabonye ubu buryo bukoreshwa ari ku matungo y’ihene n’intama.
Mu mpera z’umwaka wa 2016, Kazaire Judith, Guverineri w’intara y’Uburasirazuba yasabye abaturage bo mu karere ka Ngoma gucika ku ngeso yo konesha imyaka ya bagenzi babo, kuko bidindiza iterambere.
Imvaho Nshya