Mu gihe ibihugu bya Afurika byitezwe ko bigomba guhurira mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Nouakchott muri Mauritanie, u Rwanda rugiye kwifashisha uyu mwanya mu kubyiyegereza mu guharurira inzira Louise Mushikiwabo, wiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Iyo nama ya AU iteganyijwe guhera ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga, aho byitezwe ko u Rwanda ruzayifashisha mu kumvisha ibihugu bya Afurika kujya inyuma ya Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.
Kandidatire ya Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, yamaze gushyigikirwa byeruye n’u Bufaransa bwo nkomoko y’uyu muryango, nk’uko byemejwe na Perezida Emmanuel Macron mu kiganiro aheruka kugirana na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, igitahiwe ni ugushaka amaboko yo kumushyigikira. Inama ikurikirana ibikorwa bya AU igizwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu biyigize, barimo na Mushikiwabo ubwe, yigaragaje nk’intangiriro y’ibitekerezo bisunika abakandida ba Afurika bahatanira imyanya mpuzamahanga.
Gusa si ihame ntakuka kuri IOF kuko no mu matora aheruka mu 2014, Abanyafurika bane bari bahatanye mu matora yabereye i Dakar ariko intsinzi yegukanywe n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean.
Ariko ibihugu bya Afurika byo muri AU na OIF biramutse bihurije ku mukandida umwe ari we Mushikiwabo, bigahurirana n’uko ibihugu byo muri Afurika biri muri OIF ari 29 muri 54 byose hamwe (birenga kimwe cya kabiri cy’ibihugu bifitemo ijambo) yahita aha umwitangirizwa uwo bahatanye.
Ibihugu byose hamwe bigize IOF ni 84 ariko birimo bine bikorana nawo ndetse na 26 by’indorerezi.
Umukandida Michaëlle ntashyigikirwa byeruye
Michaëlle Jean umaze imyaka ine ku Bunyamabanga bwa OIF yatangiye inshingano ze ku wa 5 Mutarama 2015 asimbuye Abdou Diouf wari uwumazeho imyaka 12 (2003-2014) we wasimbuye Boutros Boutros-Ghali (1998-2002).
Canada yagaragaje ko uyu mugore yakongera akiyamamariza indi manda, ndetse Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Justin Trudeau, we aheruka kuvuga ko “akwiye gukomeza akazi keza yakoze kuva yajya ku buyobozi.”
Ibihugu byinshi biri kugenda byerura ko bisa n’ibidashyigikiye Michaëlle ku buryo biha amahirwe Mushikiwabo, kugeza no kuri Perezida wa Sénégal, Macky Sall, igihugu uyu Umunya-Canada yatorewemo mu 2014.
Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau mu Mujyi wa Québec, uyu muyobozi ntiyerekanye niba ashyigikiye byuzuye Michaëlle, ahubwo yagize ati “kandidatire ye ntacyo idutwaye.”
Perezida Sall yavuze ko ikibazo ari uko hari indi kandidatire yatanzwe, gusa avuga yizeye ko hazaboneka “uburyo buhuriweho buzatuma dukomeza urugendo, hatabayeho ibikomere bitewe no guhitamo Umunyamabanga Mukuru.”
Uyu mugabo yanze kuvuga byinshi imbere y’abanyamakuru, ashimangira ko yifuza ko ‘byaganirwaho mu buryo butari mu ruhame,’ hatari imbere ya za camera zari zibatunze muri hotel ya Château Frontenac.
Ibi byasesenguwe nk’ibyerekana ko atamushyigikiye nyabyo, bigahurirana n’uko kugeza ubu nta kindi gihugu cyo muri Afurika kiritambika umugambi wo gushyigikira Mushikiwabo cyangwa ngo kigaragaze ko gishyigikiye umuyobozi uri gusoza manda.
Minisitiri w’Intebe Trudeau we yagaragaje ko yifuza ko uyu mugore wigeze kuyobora Canada nka guverineri atorwa, ndetse ashimangira ko azitabira inama ya izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira, ari nayo izaberamo amatora.
Canada ikomeje gushyigikira uyu mugore mu gihe yashinjwe kenshi ibibazo birimo gukoresha nabi umutungo, ku buryo kandidatire ye itavugwaho rumwe n’abanyapolitiki muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Québec, Philippe Couillard, we yavuze ko yifuza ko Michaëlle Jean yatsinda amatora, ariko ati “uburyo Afurika iri kubyitwaramo bikwiye gukurikiranirwa hafi kubera ko kumvikana kuri kandidatire imwe bizagira uruhare mu kugena uko bizarangira.”
Mushikiwabo ni umunyapolitiki w’imyaka 55 y’amavuko, wavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo. Yakoreye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD. Mu 2010 yiyamamarije kuba Umunyamabanga Wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe Abagore UN-Women, ariko uwo mwanya wegukanwa na Michelle Bachelet wigeze kuyobora Chile.
Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2004, ahabwa igihmbeo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ yahawe na American University’s School of International Studies. Mu 2014 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI nayo yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.
Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza urusange rw’ibihugu bihurira ku Gifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 ku Isi mu migabane itanu y’Isi.
Michaëlle Jean afite akazi katoroshye ko kugumana umwanya amazeho imyaka ine nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
Source: Igihe.com