Site icon Rugali – Amakuru

Nibakatubeshye ko beguye kubushake! Abategeka uturere 8 mu Rwanda ‘begujwe’ mu masaha 24, minisitiri ati “ni ibisanzwe”

Abategetsi b’uturere tugera k’umunani mu Rwanda beguye ku mirimo yabo mu gihe cy’amasaha 24 kugeza ubu, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko “ibi ari ibisanzwe”.

Byatangiye ejo kuwa kabiri mu gitondo mu burengerazuba bw’u Rwanda ubwo byamenyekanaga ko utegeka akarere ka Karongi n’abamwungirije bose banditse amabaruwa yo kwegura ku kazi kabo.

Hakurikiyeho Musanze mu majyaruguru, uhayobora n’umwe muri babiri bamwungirije baregura, hakurikiraho Muhanga, Burera, Gisagara, Ngororero ndetse na Rutsiro na Rubavu mu gitondo kuri uyu wa gatatu.

Aha hose abategetsi b’uturere cyangwa ababungirije bagiye bandika amabaruwa yo kwegura kwabo ku mpamvu zinyuranye. Ibivugwa mu gihugu ni uko baba bategetswe kwandika begura.

U Rwanda ‘mu bihe bidasanzwe by’imirire mibi’
Kagame ati: ‘Natega n’uwari we wese! Nta [mibare] ducura’
Kagame na Kikwete nk’abahamya b’amahoro muri Mozambique
Mu karere ka Musanze ho ejo kuwa kabiri inama njyanama y’Akarere yeguje babiri mu bayobozi bako “kubera imyitwarire mibi”.

Mu ibaruwa BBC yabonye, Jean Baptiste Habyarimana wari umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanditse avuga ko “atagifite imbaraga zo gukomeza guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage mu Karere…”.

‘Tour du Rwanda’
Hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwezi kwa gatanu umwaka ushize abategetsi b’uturere turindwi mu Rwanda beguye ku mirimo yabo.

Mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2014 nabwo habaye inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere turindwi tw’u Rwanda bavuyeho mu minsi micyeya yegeranye.

Ibi bimaze gusa n’ibimenyerwa ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga iyo bitangiye babyita ‘tour du Rwanda’ kuko biba mu turere tunyuranye muri 30 tugize u Rwanda ubu.

Kweguzwa no kwirukanwa
Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, uwari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, Bwana Francis Kaboneka yabwiye KT Radio yo mu Rwanda ko aba bategetsi bataba begujwe gusa ahubwo “baba birukanywe” n’inama njyanama z’uturere.

Avuga kuri uku kwegura kwabo, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho ubu, Bwana Anastase Shyaka, mu ijoro ryacyeye yanditse kuri Twitter ko “Ibi byatewe n’imikorere yabo itari myiza”.

Bwana Shyaka avuga kandi ati: “Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 22 z’ukwezi kwa 12, 2015 Perezida Kagame yavuze kuri bene izi nkubiri zo kwegura cyangwa kweguzwa kw’abategeka uturere, ko abakoze nabi bizabagiraho ingaruka.

Bwana Kagame yagize ati: “Kwegura..n’abo bandi bazaza nibakora nk’ibyo abo [basimbuye] bakoze bajya kwegura nabo bazegura”.

Exit mobile version