Site icon Rugali – Amakuru

Nibahe amahoro aba bakobwa b’ abatinganyi kuko na Kagame ubwe yivugiye ko ntakibazo mu Rwanda

Ntibisanzwe : Bwambere mu Rwanda abakobwa babiri beruye bagaragaza ko ari abatinganyi(Reba Amafoto). Bikunze kuvugwa ko mu Rwanda hari abakobwa baryamana n’abakobwa bagenzi babo ndetse n’abagabo baryamana n’abandi bagabo, ibyo benshi bakunda kwita ubutinganyi, gusa ntabwo ababikora akenshi bajya bemera kubigaragaza cyane n’ubwo hari bacye bajya batanga ubuhamya ko babikoze igihe kikagera bakabivamo. Mu mujyi wa Kigali ariko, hari abaherutse kubyerura, mu kubihishura bakaba barasomanye abantu baratangara

Imbere y’imbaga aba bakobwa basomanye biratinda

Kuwa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017 mu masaha y’umugoroba, mu kabari gafite n’akabyiniro kazwi ku izina rya X2 Club gaherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, habereye ibirori bidasanzwe by’abakobwa babiri bakundana ndetse banemera ko baryamana, umwe muri bo akaba yiyumva nk’umugabo undi akiyumva nk’umugore.

Umukobwa bakunda kwita Tamu akaba ari na we wiyumva nk’umugabo, yari yagize isabukuru y’amavuko, yanateguriwe ibirori byo kuyizihiza n’undi mukobwa mugenzi we afata nk’umugore we, gusa uyu we ntitwabashije kumenya amazina ye. Muri ibi birori aba bombi bari banatumiyemo inshuti zabo, babagaragarije mu buryo bweruye ko bakundana, hanyuma barasomana biratinda abatari babimenyereye bifata ku munwa.

Yaba uyu witwa Tamu n’uyu afata nk’umugore we, baje mu birori bambaye amakote afite ibara rya gisirikare, maze nyuma yo gukata umutsima bakuramo amakote bagaragaza imipira y’umweru bari bambaye imbere ishimangira urukundo bakundana. Mu mugongo wa Tam hari handitse amagambo y’icyongereza agira ati: “She’s mine” bishatse kuvuga ngo “Ni uwanjye”, naho mu mugongo w’uyu mukobwa wundi hari handitse amagambo agira ati: “I’m hers” bishatse kuvuga ngo “Ndi uwe”.

Bemerana nk’umugore n’umugabo

Nta kubica ku ruhande, abari muri ibi birori bahishuriwe n’aba bakobwa ko umwe ari umugabo undi akaba ari umugore, biba kimwe mu bimenyetso bishimangira ko ubutinganyi mu Rwanda buhari n’ubwo ababikora akenshi bagerageza kubihisha.

Reba hano Video uburyo basomanaga imbere y’imbaga

https://youtu.be/Mw4vsE23l90

Kuryamana kw’abahuje igitsina byemewe mu bihugu byinshi by’i Burayi no muri Amerika, bikaba binemewe muri bimwe mu bihugu bya Afurika aho abakobwa babiri bashobora gukora ubukwe bagasezerana kubana, cyangwa abagabo babiri umwe akitwa umugabo undi akitwa umugore. Gusa byinshi mu bihugu bya Afurika ibi byagiye bibyamaganira kure, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na Museveni wa Uganda bakaba baza ku isonga mu babirwanyije mu buryo bweruye.

http://ibyamamare.com/ntibisanzwe-bwambere-mu-rwanda-abakobwa-babiri-beruye-bagaragaza-ko-ari-abatinganyireba-amafoto/

Exit mobile version