Site icon Rugali – Amakuru

Niba utuye muri France usabwe kubwira abayobozi ibyiyi nama y’abicanyi ba Kagame izabera i Lille

Abacengezi bo muri FPR Inkotanyi gukomeza ibikorwa byabo muri France, inzego za leta y’u Bufransa zirimaso.

Nkuko muminsi ishize twabagejejeho uburyo ikitwa UTUZI TWA MUNYUZA twamaze gufatwa muri France ubu noneho tugiye kubagezaho undi muvuno nawo umaze igihe utegurwa( ucurwa) n’inzego z’ubutasi za Kagame i Bruxelles na Paris.

Hamaze iminsi muri France hategurwa igikorwa cy’umwiherero uzabera i Lille mumajyaruguru ya France hafi y’igihugu cy’Ububiligi.

Nkuko mubibona muriyo foto, FPR Inkotanyi yagerageje kujijisha abantu maze igaragaza igishishanyo cyerekana ko uwo mwiherero uzabera i Paris.

Kuki FPR yajijishishe ikerekana igishishanyo kivuga ko umwiherero uzaba kuri 29/30 zuku kwa 06/ 2019 uzabera Paris?.

Turabigarukaho.

Mubyukuri umwiherero uzabera Lille nkuko twabivuze hejuru ariko kuko FPR itagenzwa n’amahoro yagombaga kujijisha abatavuga rumwe na Kagame kugirango ntibazamenye igikorwa nacyane ko umwiherero ugamije inabi yabanyarwanda batavuga rumwe na Kagame ndetse nabanyamahanga batavuga neza ubutegetsi bwa Kigali.

Ibikorwa byuwo mwiherero bizatangira kuri 29 birangire kuri 30 cyakora inkwakuzi zizahagera kuri 28 nimugoroba.

Ibikorwa naho bazarara byose byakozwe n’itsinda ry’abanyarwanda batuye, ba barizwa mwishyirahamwe ryemewe muri Lille.

Uruhushya rwo gukora uwo mwiherero ntabwo ruvuga ko arumwiherero wa FPR Inkotanyi zo muri Europe.

Ibi bikaba byarateye impungenge abashinzwe umutekano muri Nord (Lille) nyuma yaho bimenyekanye ko igikorwa kizaba aricya FPR aho kuba ibiganiro bigize
communauté ya diaspora nyarwanda.

Uko gahunda iteye.

Umuntu wese uzitabira uyu mwiherero agomba kuba yaratanze amayero 170 hanyuma icumbi bazaryamamo n’inzu rusange yakodeshejwe.

Umuntu wese asabwa kuba muriyo nama azaba yambaye umwenda n’ingofero iriho ibirango bya FPR Inkotanyi, ibi nitegeko.

N’ubwo ibi bintu biteye ubwoba birimo gutegurwa mumajyaruguru ya France amakuru Rnc France ifite nuko abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda ndetse na société civile bamaze kubimenyesha abashinzwe umutekano muri Nord ndetse bagenera copie bamwe mubayobozi bigihugu muri France.

Itangazamakuru ryiteguye kuzakurikirana iki gikorwa nacyane ko kiswe ibanga ariko cyamenyekanye.

Abazitabira iki gikorwa bazavata TGV (Train) izabageza Lille abandi bazakoresha indege bazaviramo ku kibuga k’indege cya Lille.

Ibi byose inzego z’ubutasi za France zirabizi.

Ibikorwa by’iterabwoba bya Kagame bimaze gufata indi ntera kuburyo Europe imaze kugira impungenge.

Amakuru Rnc France ifite nuko mubantu bagombaga kuba bazava Kigali kuruyu mugoroba baje muruyu mwiherero batabashije kuza kubera ko Rwandair yagombaga kuza Bruxelles na Londres yaraye isubitse urugendo bitunguranye.

Amakuru kandi Rnc France ifite nuko inzego ziperereza muri France zirimo gukurikirana ibikorwa bya FPR muri France.

Ikibabaje nabanyarwanda bamwe bakitwa impunzi muri France batazi iyo biva naho bigana bashobora kuzabigwamo.

Twabibutsa ko igihugu cya France kitagira ambasaderi uhagarariye France mu Rwanda.

Nti twarangiza tutavuze ko ibikorwa by’iterabwoba bya Kagame bimaze gufata indi ntera, uwitwa Giramata muri Zimbabwe mwumvise ukuntu atakamba mumajwi mwiyumviye kuri radio Itahuka aho yarafite abicanyi ba Kagame muricyo gihugu.

Ushatse wakumva nabano bicanyi bo muri Belgique https://youtu.be/xO3seC4ZNok

Turakomeza kuburira abanyarwanda bose muri France kwirindira umutekano n’ubwo muri mugihugu gifite umutekano.

Turashima cyane abakomeza kuduha amakuru twizera neza ko twese dufatanyije tuzatsinda.

Twongera kubibutsa ko France irimo Bwana Badege, Nyaruhirira ndetse na Mushikiwabo.

RNC France

Exit mobile version