Gushaka impamvu z’ibinyoma bihimbahimbye ntabwo ari byiza! Kayihura yaranditse ku rubuga nkoranya mbaga agira ati: “Iby’iki gitero cyo Kukitabi ni ibyo kwitonderwa cyaaane. Kuva Kukitabi ugera k’umupaka w’Uburundi hari nk’iminsi 2 y’urugendo rw’amaguru. Ni harehare cyaane.
Ni ishyamba ry’ingutu, imisozi, inzuzi n’ibishanga. Kutwemeza ko birukankanye abantu bateye ngo bagahungira i Burundi ?!?! Muzabeshye abahinde. Iriya niyo bita “inside job”.
Muneza nawe ati: “Nanjye ndumva bitumvikana nabusa. Hagati ya Pindura na Bweyeye umuntu ahagenda umunsi muzima (njye ndahazi) kandi hari inzira nyabagendwa. Pindura iri hagati muri Nyungwe. None ngo abantu bavuye Kitabi birukankira i Burundi ?
Ntibishoboka. Niba dushaka gutera u Burundi, dukwiye kubikora kumugaragaro. Gushaka impamvu z’ibinyoma (bihimbahimbye) ntabwo ari byiza.”