Site icon Rugali – Amakuru

Niba RIB yarategetse Karasira Aimable kutavuga kuri Jenoside kuki itamutegeka kuvuga kuri Padiri Nahimana Thomas?

Karasira na Nahimana

Byose Hanze: Icyo mutari muzi kuri Aimable Karasira no kuri Padiri Nahimana. Padiri Nahimana na Aimable Karasira ni abantu babiri bari bahuriye ku gitekerezo kimwe aricyo cyo kunenga imiyoborere ya FPR Kagame aho imikorere yabo yari itandukaniye n’uko umwe akorera mu gihugu hagati undi agakorera hanze y’igihugu. Ariko kuva Aimable yahamagarwa na RIB imvugo itangiye kuba indi. Aho RIB ntiyamukanze ikamutegeka gusenya no kurwanya Padiri Nahimana ubonwa na leta ya Kigali nk’umwanzi ukomeye kuko akurikiwe n’imbaga y’abanyarwanda benshi baba abari mugihugu n’abari hanze yacyo. RIB rero yaba yarifashishije Aimable Karasira kuko nawe akurikiwe n’abanyarwanda batari bake kuko babavugira ibyo badashoboye kwivugira.

Njye uko mbibona nkurikije ikiganiro Aimable Karasira yatanze ku taliki ya 18 z’uku kwezi yise “Padiri Nahimana yubakira ku binyoma n’ibihuha”. None nibarize Aimable Karasira we amakuru atanga yubakiye kuki? Ko nziko nawe aba yayabwiwe nk’uko Padiri Nahimana ayabwirwa. Niba Padiri nahimana yaravuze ngo Perezida Paul Kagame yitabye Imana, Aimable Karasira nawe akavuga ko atakigaragara mu ruhame, ayo makuru yombi aragusha ku kintu kimwe cy’uko Perezida atakigaragara uretse imvugo itandukanye abo bantu bombi bakoresha. Ese ko Aimable Karasira ko avuga ngo Padiri Nahimana arimo arashaka amaramuko we afungura Youtube yashakaga iki? Ntabwo ari amaramuko? Kuba harimo amaramuko ariko bombi yaba Padiri Nahimana cyangwa Aimble Karasira bagakorera abanyarwanda bageza ibitekerezo by’abaturage n’akarengane barimo kuri leta ikabateza njye numva ibyo atari ikibazo. Ese udashaka amaramuko n’inde. Noneho Karasira nafunge iyo YouTube ye age agenda atanga ubutumwa bwe umusozi ku wundi.

Ngo Padiri Nahimana ni umntu udahwitse? Ko ari ikiremwa k’Imana nkawe ndetse nkatwe twese kuki twamuziza kuvuga ukuri abona ko nawe Aimable Karasira uvuga ukuri ubona kuki wabimuziza ukaba utangiye ku muharanga. Niba ari leta ya Kigali yabigutumye nyuma y’aho uviriye kwitaba RIB ko nawe ugiye kuba nk’abandi bose. Mu minsi ishize ko bakwitaga umusazi ko tutigeze tubyemera none ukaba utangiye kuvuga abandi ngo ntibahwitse? None se twemere ko nawe uri umusazi? Niba afite akarimi keza akaba ari impano Imana yamuhaye arimo akoresha ntekereza ko atabizira. Tuvuge se ko ari ishyari waba uri kumugirira? N’aho ibyo kuyobya abantu akoresheje akarimi ke njye simbyemeranya nawe kuko ntabyo avuga bitariho kuko n’ibyinshi nawe wabivuzeho n’ubu ukibivuga.

Sinzi niba Aimble yarebye “dislikes” umubare w’abatarakunze ikiganiro ke? Abamukurikira barimo bamubwira ngo narekere aho akore ikindi kiganiro agaragaze ibyo we yiboneye ave mu matiku. Abakunzi ba Aimable Karasira bati nawe yabaye cishwaha, yemeye no guhakwa. undi nawe ati ko mbona Aimable yakoze icyo kiganiro afite ubwoba ati ni bamubabarire ntabwo ariwe. Yategtswe kugikora. Mwibaze aho umwe mu bakunzi be yavuze ati iki kiganiro n’icyo kibi Karasira Aimable akoze kuko ntacyo kimaze uretse gushotorana. Undi noneho we yandangije ati mumutabarize nibarangiza kumuvugisha amangambure bamaze kumwangisha abakunzi be bashobora kumuhitana cyangwa akaburirwa irengero akabura abamutabariza.

Erega ibyo Padiri Nahimana avuga byaba ibihuha cyangwa ukuri icyo abantu bikundira ni kimwe: Abantu bikundira ikintu cyose kibyinisha muzunga agatsiko. Kandi abo ni benshi nawe Karasira uri muri abo bayibyinisha muzunga. Byaragaragaye rero ko biriya Padiri avuga byabyinishije FPR muzunga bya hatari. Umukunzi wa Padiri Nahimana ati nawe ibyo avuga niko kuri abona mubimwubahire.

Benshi cyane bagiye bavuga uko babonye kiriya Kiganiro Karasira yakoze kuri Padiri Nahimana ariko nkeka ko kizagabanya umubare w’abamukurikira. Yego nawe si we bamuhaye amasomo biragaragara ko yakanzwe cyane kuko ubona ko ku maso ye nta byishimo birimo aravugana ubwoba bwinshi. Umwe we yaravuze ati: Disi Karasira ari gutitira, aba bantu ni abagome pe!

Twirinde gutera Aimable Karasira amabuye. Niba leta ya FPR Kagame ibwira abantu kwihakana abavandimwe umubyeyi akihakana umwana n’umwana akihakana umubyeyi we ntawarenganya Aimable Karasira kuko nawe ni leta yatangiye kumukoresha nyuma yo kumutera ubwoba.
Murebe kuva ku munota wa 4:00 kugera ku munota wa 4 n’amasegonda 48 uburyo avugana ubwoba avuga ko Padiri apfobya Jenoside ngo kubera avuga ko ku mande zombi bapfuye abahutu n’abatutsi barapfuye “kandi bavuga ko yitwa” Jenoside yakorewe abatutsi. Birumvikana ko ibyo avuga nawe atabyemera kuko mwumve neza kuri uwo munota aravuga ko “bavuga ko Jenoside yitwa” Jenoside yakorewe abatutsi. Kweri uku niko kuri Karasira Aimbale abona? Hafi ya byose ngo “numvise, ngo buvugwa ko, ngo birashoboka ko,” Karasira turamusaba kuvuga we ibyo abona nk’uko izina ry’ibiganiro bye byitwa. Naho ibyo ngo narumvise impuha abiharire abandi.

Naho ibyo ngo narumvise impuha abiharire abandi. Ibyo Karasira anenga Padiri nibyo nawe bamunenga. Aravuga ko Padiri avuga ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi ariko ko habayeho impfu ku mpande zose, we se ntabwo aricyo Tom Ndahiro amushinja?

Exit mobile version