Site icon Rugali – Amakuru

Niba Nyamvumba Robert yarahatiwe kwemera icyaha tekereza ibyo bari gukorera Rusesabagina Paul

Tekereza niba Nyamvumba Robert bamuhatiye kwemera icyaha ngo babone uko bamufunga urumva abandi banyarwanda babagenza gute? Cyangwa urumva ubu Paul Rusesabagina barimo kumukorera ibingana gute? Kagame ntacyo akora atakivuze kandi ntacyo yabeshyeho ubwo yavugaga ko mu Rwanda hari ubutabera 2 butandukanye. Bwa butabera abantu bose bazi nabwa butabera bundi harimo kuraswa ku manywa y’ihangu cyangwa guhatirwa kwemera ibyaha bigucisha umutwe bashaka kwereka amahanga ngo bagufunze uzize ukuri. 

Ariko ubu uribaza abantu bategereje bwa butabera bundi bwa 2 Kagame yuvuze duhereye kuri Paul Rusesabagina uri kw’isonga, ugashyiraho uyu Nyamvumba Robert muri bwumve mu kiganiro hasi, wongereho uwahoze ari minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, ba bacuruzi barimo Nkubili, Gen Gasana Rurayi Emmanuel, Maj Sankara, Cyuma Hassan n’abandi benshi uwabarondora yakuzuza u Rwanda tuzi nka gereza idasakaye!

Exit mobile version