Site icon Rugali – Amakuru

NIBA KOKO LETA Y’URWANDA YEMERA ICYEGERANYO KU IHANURWA RY’INDEGE CYA MUTSINZI, NI IKI KIBUZA LETA GUSHYIRA NYAKWIGENDERA PEREZIDA HABYARIMANA JUVENAL MU NTWALI Z’URWANDA?

Kuva ahagana mu 2009 kugeza ubu, maranye iminsi ikibazo naburiye igisubizo. Mwe mubyumva mute? “Ese niba Leta y’uRwanda yemera ibikubiye mu cyegeranyo cya raporo ya ankete yakozwe na Mutsinzi ku birebana n’ihanurwa ry’indege “Dassault-Falcon 50 Nº 9XR-NN” yari itwaye nyakwigendera Perezident Habyarimana Yuvenali, ni  iki gituma Urwego rushinzwe intwari z’igihugu n’impeta z’ishimwe ruyobowe na Bwana Dr. Pierre Damien Habumuremyi rutamushyira mu ntwari z’igihugu dukwiriye guhora tuzirikana?

Mu 2009 ubwo nigaga muri kaminuza nkuru y’URwanda, nibwo natangiye kwibaza iki kibazo. Iminsi yakomeje guhita, ariko ndushaho kukibazaho. Ese niba Leta yemera koko ko Prezident Habyarimana Yuvenali yararasiwe i Kanombe nkuko biri mu cyegeranyo; akaba kandi yararashwe n’abahutu b’intagondwa nkuko byakomeje kuvugwa, akaba yarazize ko intagondwa z’abahutu zitifuzaga amasezerano y’amahoro ya Arusha yari amaze gushyiraho umukono, ubwo si intwali?

Nkurikije ibivugwa, kuko njye nari mfite imyaka 6 ubwo byabaga, nsanga harimo iyobera ritagaragara. Ese koko ubu Leta yaba ishinza iki President Habyarimana cyaba gituma adahabwa icyubahiro agomba nk’uwari umukuru w’igihugu?

Nibyo koko igihe cy’intambara cyarabaye kuva ku ya mbere Ukwakira 1990. Yahitanye benshi, ndetse n’ingabo ku mpande zombi. Kugeza aha ntawe ndenganya kuko bombi bari bafite impamvu zumvikana. Igihugu nticyaterwa ngo cye kwitabara. Kandi nanone ntiwahezwa ku gihugu cyawe ngo ntushake inzira yo gutaha. None ubushyamirane bugeze hagati, umwanzi muricaranye muhanye umukono, muraganiye yewe munashyitse ku masezerano. Mwemeranijwe kuvanga ingabo, mwemeranijwe kujya mu nteko inshinga amategeko yewe no kujya muri gouvernement. Bukeye, kubera gushaka kudahindukira ku ijambo, uwo mwasezeranaga arabizize. Uwo muntu koko uzize gutsimbarara no gukomera ku gihango cy’amasezerano mwagiranye koko akwiye guhembwa kuba Ruvumwa?

Aha rero niho nahereye nibaza impamvu Agathe Uwiringimana yaba intwali nta n’amasezerano mwagiranye, Dismas Nsengiyaremye, Kavaruganda … bakaba intwari, naho President wasinye akanabizira we akaba utagira aho agaragara. Ibi kandi nongeye kubyibaza cyane ubwo Senateur Tito Rutaremara yavugiraga mu nzu ndangamurajye y’abaperezida (Ahahoze urugo rwa Nyakwigendera), agahamya ko nta kiza gikwiye kuyijyamo uretse ibibi byakozwe kuva uRwanda rwabaho. Byanteye kwibaza ni gaciro ki amasezerano ya Arusha afite mu Rwanda kuri iki gihe? Ese aracyemewe cyangwa yanjyanye na nyirayo? Kuki yigishwaga akaba atakigishwa, byaje kugenda gute? Ese koko nyakwigendera Yuvenali ubu mwe mubona ari ikigwali cyangwa ni intwali?

Murakoze.
Kamali Claude

Exit mobile version