Site icon Rugali – Amakuru

Niba Kagame adafunguye imfungwa za politiki zose (abasivile/abasirikare), inama ya Commonwealth niyimurirwe ahandi

Igihe kirageze kugirango Kagame Paul arekure imfungwa za politiki zose (abasivile/ abasirikare) ataribyo imiryango mpuzamahanga n’amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda agasaba inama ya Commonwealth iteganywa kubera Kigali muri 2020 igahagarara, ikimurirwa mubihugu biha agaciro n’uburenganzira bwa muntu.

Amahame agenga umuryango wa Commonwealth n’uko aho inama yawo igomba kubera n’uko icyambere icyo gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Leta y’u Rwanda ntiyubahiriza uburenganzira bwa muntu, yashimuse impunzi z’abanyarwanda muri Uganda izikorera iyica rubozo, leta ya Uganda yaciriye imanza abasirikare bayo bafatanyije n’u Rwanda gushimuta impunzi za abanyarwanda. Izi mpunzi zoherejwe mu Rwanda kandi zifite ibyangombwa by’ubuhunzi, muribo harimo Lt. Joel Mutabazi warindaga perezida Kagame wakatiwe burundu .

Leta y’u Rwanda yohereje muri Afrika yepfo abantu bagize uruhare rwo kwica impunzi, icyakurikiye n’iyicwa rya Col Karegeya.
Leta y’u Rwanda yohereje nanone abarashe Gen Kayumba Nyamwasa urubanza rwaraciwe kuburyo u Rwanda rwagaragaye muricyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Leta y’u Rwanda yangiye Diane Shima Rwigara kwiyamamariza umwanya wa perezida afungwa umwaka wose azira gukora impapuro mpimbano ariko urukiko rwemeje ko Diane Shima Rwigara arumwere.

Leta y’u Rwanda yafunze umunyepolitike Boniface Twagirimana wa FDU nyuma ivuga ko yatorotse gereza nyamara ashobora kuba yarishwe.

Mushayidi n’abandi benshi harimo n’abasirikare nka Gen Rusagara na col Tom Byabagamba bose bafunzwe kubera ibitekerezo byabo.
Kubwizo mpamvu nizindi nyinshi tutavuze leta y’u Rwanda ikwiye gufungura imfungwa za politiki zose.

Bitabaye ibyo turasaba Umwamikazi w’igihugu cy’Ubwongereza kutemera gukorera inama yubashwe ya Commonwealth kubera mu Rwanda ndetse no gukandagiza ibirenge mugihugu cy’u Rwanda mugihe abanyarwanda benshi baheze muri gereza kubera ibitekerezo byabo.

Ibi byo kwimura inama ya Commonwealth kumunota wa nyuma ntibya bibaye ubwambere kuruyu muryango kuko hari ingero nyinshi.

Exit mobile version