GumaMuRugo: umugambi wa jenoside FPR irigukorera abanyarwanda. Amasezerano yashyizweho umukono kuya 9 Ukuboza 1948 n’inama rusange ya Loni, yerekeye ku guhashya no guhana ibyaha bya jenoside, asobanura mu ngingo yayo ya 2, igika cya 3 icyo jenoside aricyo. Iyo ngigo igira iti:
Jenoside bivuga kimwe mu bikorwa bikurikira bikozwe bigamije gukuraho, burundu cyangwa igice kimwe, abenegihugu runaka, abahuje ubwoko runaka, abahuje idini runaka, mu gihe abakora iyo jenoside bashyiraho ingamba babigambiriye bagamije gukuraho burundu abo bitumye bose, cyangwa igice cyabo.
Kuva mu kwezi kwa Mata kugera mu kwa Kamena 1994, abahutu n’abatutsi bishwe ari benshi mu mpande zagenzurwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe na Pawulo Kagame n’iza guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Yohani Kambanda yariho icyo gihe. Abapfuye benshi baziraga uko baremwe. Ntagushidikanya ko ibyabaye muri kiriya gihe byari jenoside.
Uwatumye ubwo bwicanyi bushobora gufata intera bwafashe, ni Prezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Bill Clinton. Prezida Yuvenali Habyarimana na Sipriyani Ntaryamira bamaze kwicwa, hamwe n’abo barikumwe, indege barimo ihanuwe na FPR mu gihe yari igiye kugera i Kanombe, abatutsi batangiye guhigwa n’Interahamwe, n’abahutu bahigwa n’Inkotanyi.
Ibimenyetso by’itsembabwoko ryaberaga mu Rwanda icyo gihe bimaze kugaragara, Bill Clinton n’ubutegetsi bwe banze kubyemeza nkana ko ari jenoside, kugirango hatagira ingabo z’amahanga zijya gutabara. Muri icyo gihe, ni nako Inkotanyi ku ruhande rwazo zabwiraga amahanga ko nta batabazi bagikenewe, ngo kuberako itsembabwoko ry’abatutsi ryarangiye (mwibuke ya baruwa yo kuya 30 Mata 1994 FPR yandikiye Loni isinywe na Gahima na Dushayidi).
Byaje nyuma kugaragara ko kwanga gutabara kwa Amerika, no kwamagana amahanga ngo ataza gutabara byakozwe n’Inkotanyi, byose byari muri gahunda ndende ireba akarere k’ibiyaga bigali kose, izi mpande zombi zari zihuriyeho. Itsembabwoko ry’abahutu n’abatutsi ryo muri ariya mezi ryaje gucogora FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, noneho rikomeza ryibasira abahutu gusa, haba mu gihugu imbere ndetse no mu nkambi zari hanze y’u Rwanda.
Umugambi wo gutera muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo (yitwaga Zaire icyo gihe) waje kugerwaho, Amerika na FPR bigarurira ubukungu bw’icyo gihugu. Ibi baje kubigeraho ariko bamaze kwica impunzi z’abahutu ibihumbi n’ibihumbagiza, na miliyoni zirenga esheshatu z’abanyekongo. Twibuke ko raporo (Mapping Report) y’impuguke za Loni yasohotse kuya 1 Ukwakira 2010, yemejeko uburyo izo mpunzi z’abahutu zishwe hamwe n’abo bakongomani, bigejejejwe imbere y’inkiko bitabura kwitwa nabyo jenoside.
Itsembabwoko ryibasiye abahutu, ryatangiye mu by’ukuri kuva FPR yatera u Rwanda kuya 1 Ukwakira 1990. Gusa ryaje gufata indi ntera muri 1994. Nyuma, FPR yarishyize mu bikorwa irinyujije mu ngamba zinyuranye zirimo izi zikurikira, zose zigamije kugabanya umubare wabo:
Kwibasira, gufunga no kwica abanyapolitiki n’abanyabwenge b’abahutu haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hagamijwe kugirango ubutegetsi bushya buziharirwe ubuziraherezo na FPR n’agatsiko k’abahezanguni b’abatutsi bayigize; mu gihe ibyo byabaga, impunzi z’abahutu mu nkambi z’imbere no hanze zaratewe ziricwa, izirokotse zigahozwa mu midugararo aho zahungiye hose ku isi.
Kubuza bigambiriwe abahutu barokotse kugira imibereho ihamye cyangwa ubufasha bwatuma bijajara ngo bagaruke ibuzima.
Gushyiraho ingamba za Leta mu bireba ubukungu, imihingire, itangwa ry’akazi, ubuzima n’uburezi, zituma abahutu muri rusange barushaho gukena, bapfa bucece, cyangwa bahinduka abacakara mu gihugu cyabo.
Muri iki gihe cy’icyorezo cya Korona Virusi 19, ibihugu bikikije u Rwanda, aribyo u Burundi, Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, byanze gufata icyemezo cyo gutegeka abaturage babyo kuguma mu ngo kugira ngo birinde icyo cyorezo. Ibyo bihugu byasuzumye byitonze, kubera kuzirikana abaturage babyo, bizi kandi uko babayeho, bisanga gufungira abantu babo mu ngo zabo, utabaha ibibatunga, ntaho byaba bitaniye no kubatanga ngo bapfe.
Kuva minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaza kuya 21 Werurwe 2020 ko abanyarwanda bose bategetswe kuguma mu ngo zabo, ngo kugira ngo birinde kiriya cyorezo, byagaragariye ushishoza wese ko abaturage batereranywe, mu gihe Leta itigeze mu by’ukuri igeza kuri benshi ibyo kubatunga. Abanyamakuru bagerageje kumenya uko abaturage babayeho muri uko gufungiranwa, Leta yarabafunze. Nubwo bamwe baje nyuma gufungurwa bahawe gasopo, uwitwa Cyuma Niyonsenga Dieudonne we akomeje gufungwa, bikekwa ko we ashobora kuba anazira kuba ariwe wanyomoje ko Kizito Mihigo yiyahuye, ubwo yatangazaga kuya 22 Gashyantare 2020 ko yiboneye ubwe ibikomere bitatu mu maso byerekanaga iyicwarubozo yakorewe mbere yo kwicwa.
Mu gihe nta banyamakuru bigenga ubu bashobora gukurikirana uko abaturage babayeho cyangwa bari kwicwa n’inzara muri iki gihe cya Korona Virus 19, ntawushobora kwemeza neza uko ibintu byifashe mu ngo z’abanyarwanda benshi mu Rwanda. Nkuko leta ya FPR yakoze ibishoboka byose ngo ihishe iyicwa rigambiriwe ry’abanyarwanda haba mu gihugu imbere no hanze muri iyi myaka 26 ishize, abantu barigutinya ko, hitwajwe iki cyorezo cya Korona Virus 19, byose bisa nibyerekana umugambi mubisha watekerejweho bihagije, wo kugabanya cyane umubare w’abaturage.
GumaMuRugo iramutse idahise ihagarikwa, mu gihe nta biryo Leta iri guha abanyarwanda babikeneye kandi bafungiranye mu ngo zabo, abagera kuri miliyoni 3 cyangwa 4 bashobora kuba bamaze gupfa mu mpera za Gicurasi 2020. Izi mpfu zose kandi zazamenyekana imyaka ishize ari myinshi kubera ubuzobere bwa FPR bwo guhisha no gusibanganya ibimenyetso by’ubwo bwicanyi hitwajwe icyorezo cya Korona Virus 19.
Byanditswe na:
Maniragena Valens
Nzeyimana Ambrose