Site icon Rugali – Amakuru

Niba Habyarimana yari uruheri, Kagame ni ibinyoro cyangwa ubushita cyangwa igisebe cy’umufunzo. Uwaguhitishamo wahitamo iki?

Ese Juvenal Habyarimana Yaba Agitegeka U Rwanda? Major General Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda kuva 73 kugeza 94 ubwo yishwe n’abagizi ba nabi bayobowe na Paul Kagame ariwe waje kumusimbura, aracyategeka u Rwanda nyuma y’imyaka 24 atanze nako apfuye kuko ntiyigeze atanga. Uti ugize ngwiki?

Roho ya Habyarimana igombe kuba itaragiye aho izindi zijya kuruhukira. Igombe kuba ikizenguruka hejuru y’u Rwanda amanywa n’ijoro. Hari abantu bakora ibikorwa bikomeye nyuma yo gupfa kwabo. Hari abantu bagira  influence muri society nyuma yo gupfa, ndetse hari n’ abo influence bagira nyuma yo gupfa iruta iyo bagize bakiri bazima. Ibyo tubisanga muri bibiriya, abantu bagendanye n’Imana nka ba Paul cyangwa Abraham kugeza magingo aya ibikorwa byabo bigira influence mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ibi kandi bigaragara ku bantu nka Martin Luther King, Patrick Karegeya, amaraso yabo asakuza kurusha uko basakuje bakiriho. Na Nyakubahwa Juvenal Habyarimana aracyayobora u Rwanda “in some kind of mysterious way”.

“The irony” nuko Habyarimana wagambaniwe, agaharabikwa, akicwa, umuryango we ugatotezwa ku buryo burenze igipimo, uyu munsi abantu benshi iyo bavuga uburyo bwiza u Rwanda rwagombye kuyoborwa (ideal), reference batanga ni igihe cya Habyarimana. Ibi bigaragara cyane mu biganiro bitambuka kuri Radio Itahuka. Paul Kagame utegekana na Juvenal Habyarimana (yabyemera, atabyemera), amasomo yo gutegekesha igitugu yayize ku buryo bunonosoye, ariko rimwe ryaramucitse.

Paul Kagame, agombe kuba ataramenye igitekerezo cy’abaromani kigira kiti: “To keep the people happy/distracted , give them bread and circuses”. Aha bashakaga kuvuga ibiryo na entertainment/imyidagaduro.  Uko wategeka nabi kose, iyo uha abaturage ibyo bintu uko ari bibiri nukuvuga  ibiryo n’imyidagaduro birangaza abaturage bikabahuma amaso, ntibite ku bibi ukora. Kagame nyuma yo kumarisha abanyarwanda amasasu, ibisu n’udufuni, noneho agiye kubamarisha inzara. Ku bijyanye na entertainment, ntangazwa cyane no kubona hari abantu benshi bashimishwa no kwiyunvira indirimbo zahimbwe mu gihe cya Habyarimana.

Uretse kuba izo ndilimbo za kera zikoranye ubuhanga buhanitse, zikaba ari umwimerere atari bino by’abahanzi bubu bose bashaka kwigira nka ya mabandi yo muri Amerika (rappers), utwo turirimbo twa kera indi mpanvu ituma abantu badukunda nuko tubibutsa ibihe byiza bagize icyo gihe. Twibutsa abantu basohokanye n’umukunzi, bicaye ahantu banywa urwagwa cyangwa primus barya brochettes, n’ ibindi nkibyo, ubwo abantu babaga banezerewe, badafite imitima ihagaze bibaza bati ndagaburira abana iki, ndishura mituel iki,  nta za dasso naza DMI zinugwanugwa ahantu hose. Kagame no gutanga circus (entertainment) nibura ngo abantu bajye biyibagiza akababaro kabo byaramunaniye, ibintu na Mobutu yari yarashoboye. Spirit ya Habyarimana rero uracyayibona muri “area” ya entertainment. Habyarimana aracyari influential “in this area”, aracyategeka.

Hari amakuru yangezeho ko Butare yazimye. Ababaye yo Habyarimana akiri Umukuru w’igihugu bibuka ukuntu Butare yari “vibrant” town yanarushyaga Kigali gususuruka. Buri weekend yabaga iri chaud chaud. Hari igihe wagiraga ikibazo cyo guhitamo kubera ibintu byinshi byiza byabaga byabereye rimwe. Basketball, volleyball, soccer tournaments hagati y’amashuli, concerts zabacuranzi bakomeye b,abanyarwanda, abarundi(), abakongomani nka ba Mbilia Bell, tracks, isiganwa ry’amagare, isiganwa ry’imodoka, amarushanwa yo kubyina. Niyo habaga ibibazo, iyo usubije amaso inyuma wunva bisekeje kandi byerekana freedom anantu bari bafite. Ndibuka abasalons bigaragambya bagashyingura ministre  andaga ( bambaye imhenda y’umukara bashyingra isanduku irimo ubusa), ndibuka bahanganye n’uwari prefet icyo gihe mitralos, bagafunga ikigo n,umuhanda ugana I Burundi. Bahagaritse imyigaragambyoaruko Habyarimana ahagurutse akunva ibibazo byabo kandi akagira icyo abikoraho. University icyo gihe yavugaga ko yari urumuli n’umukiro bya rubanda. Niyo yari motto yabo.

Kagame mu byukuri aracyarwana na Habyarimana. Uti gute? Abantu benshi ntibaba barwanya Kagame iyo ataba ari ubuzima bwiza babayemo ubwo Habyarimana yategekaga. Bazi ko abantu bashobora kubaho batekanye, ntibahore ku ntugunda baterwa n’ubutegetsi bubi. Babizi bate? Kubera ko iyo experience nziza bayigize ubwo bayoborwaga na Habyarimana. Benshi barabivuga mu biganiro bikorwa ku maradio atandukanye, Habyarimana akunze gutangwaho urugero uko ibintu byagombye gukorwa.

Ntabwo umuntu yakwirengagiza ko ibintu bitari “100% perfect”. Hari byinshi byagombaga gukosorwa, hari abari bararengaye batibonaga muri system, “grievances” zabo zagombye kuba zaritaweho. Niba Habyarimana yari uruheri, Kagame ni ibinyoro cyangwa ubushita cyangwa igisebe cy’umufunzo. Uwaguhitishamo wahitamo iki?

Source: http://iwacuheza.com/index.php/2017/02/25/ese-juvenal-habyarimana-yaba-agitegeka-u-rwanda/

Exit mobile version