Ibi IGP Munyuza yabitangaje mu kiganiro cya buri gihembwe cyabaye kuri uyu wa gatanu, kigamije ubufatanye bwa Polisi n’Itangazamakuru mu gucunga umutekano.
Mu mezi y’impeshyi y’uyu mwaka wa 2018, abiyita Forces de Libération Nationale(FLN) bavugaga ko bari mu ishyamba rya Nyungwe, ndetse bakaba baravuzwe i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.
IGP Munyuza agira ati “Aho bari turahazi, ariko biriya bavugaga ni intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma utabizi akaba yakeka ko ibintu byacitse”.
“Ntawatekereza guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu ngo abigereho, umuntu ntiwamubuza kurota, nibakomeze barote cyangwa babireke”.
Polisi y’Igihugu yamenyeshaga Itangazamakuru n’abaturage ko yafashe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano muri izi mpera z’umwaka, ndetse ko yatangiye icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Cléophas Barore asaba Polisi kudohorera abanyamakuru mu gihe baba bakoze ibyo itishimirwa, cyane cyane nk’iyo bafashe amajwi n’amafoto y’abapolisi bari mu kazi.
Ati “Iyo umunyamakuru ahaye Polisi akazi katari ngombwa, Polisi ikenera kumucumbikira kandi amacumbi yayo tuyaziranyeho”.
Barore avuga ko atagira abanyamakuru bose abere, kuko ngo hari abafatirwa mu makosa bakerekana ibikangisho birimo amakarita y’akazi.
Polisi y’Igihugu nayo yemera ko hari abapolisi bayitukisha, hamwe na hamwe bakaba batubahiriza amabwiriza y’akazi.
Ubuyobozi bwa Polisi bukomeza buburira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kutitwara nabi mu minsi mikuru, ndetse ko muri ibi bihe b’ibiruhuko bagomba kurinda abana ibisindisha