Site icon Rugali – Amakuru

Niba Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba ni kuki UPDF ya Uganda iyifasha aho kuyirwanya?

Inyana n’iyamweru! Museveni yaribyaye we n’umuhungu we Muhoozi bafite ubucakura bwinshi none abakongomani nibwo babuvumbuye. Muhoozi arita Perezida Felix Kisekedi ngo ni mukuru we!! Ngo niwe muperezida mwiza mubayoboye Congo! Ngo arifuza guhura n’umuperzida mwiza wa Congo! Abaye nka Bakame igihe yabwiraga ikiyoni ngo ni kiza kirasa na bike!

Abakongomani batangiye gusobanukirwa ko Kagame na Museveni ari pata na rugi. Kisekedi yakoze ikosa rikomeye igihe yemereraga ingabo za Uganda kuza muri Congo. Mbese niwe wabahye inzira none dore aho Congo bayigejeje. Nta Museveni nta Kagame nta Muhoozi. Akarere barakajegeje isi yose irebera!

Exit mobile version