Inyubako iherereye i Kanombe yari isanzwe ari Ingoro y’Abaperezida, yahinduwemo Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi izajya imurikirwamo ibikorwa bitandukanye, inafungurirwa abaturage kugira ngo irusheho gusurwa no kubyazwa umusaruro.
Iyi Rwanda Art Museum iri mu nyubako y’amateka, yacumbikiye abaperezida babiri bayoboye u Rwanda barimo Juvenal Habyarimana wahabaye kugeza mu 1994 na Perezida Pasiteri Bizimungu wahabaye guhera mu 1994 kugeza mu 2000.
Kuva mu 2003, iyi nyubako yakoreshwaga n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) nk’Ingoro y’Abaperezida, nk’imwe mu umunani kireberera.
Kivuga ko igitekerezo cyo guhindura iyi nyubako cyaturutse ku byifuzo by’abasuraga iyi ngoro, ndetse gituruka no ku bahanzi ubwabo bifuza kurushaho guteza imbere umurimo wabo.
Umuyobozi wa INMR, Masozera Robert, yavuze ko mu mavugurura amaze iminsi, hari byinshi biri guhindurwa mu mikorere y’ingoro ndangamurage zose, ubu hakaba hamaze gukorwa amavugurura mu ngoro eshatu.
Yavuze ko bahereye ku Ngoro y’Amateka Kamere ubu yabaye ingoro ivuga amateka y’abakoloni kuva ku bukoloni bw’Abadage (Kwa Richard Kandt), ahari ingoro y’ibidukikije i Karongi, iyi Ngoro y’Abaperezida ikaba ariyo yari itahiwe.
Yakomeje agira ati “Ibyo bishingiye ku byifuzo tugezwaho n’abashyitsi batugana ndetse n’abafatanyabikorwa, aho abenshi bahasuraga bavugaga ko hano hakenewe impinduka haba mu imurika no ku nyito y’iyi nzu. Barazaga bakabura ibintu bareba, bakabura ibintu ndangamurage bimurikwa ariko byigisha.”
“Icyari gisanzwe hano twavugaga ubuzima n’imibereho y’abaperezida babiri babaye hano, bikarangira abantu bavuye hano binuba, bagaragaza kutishimira ibintu bareba. Ibyo byifuzo nibyo twahereyeho dutekereza ikindi kintu cyaza hano, ni uko twatekereje Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.”
Iyi si yo ngoro ya mbere y’ubugeni n’ubuhanzi kuko guhera mu 2006 kugeza mu 2018, iyi ngoro yari isanzwe ku Rwesero i Nyanza, mu nyubako nayo y’amateka kuko yacumbikiye Umwami Mutara III Rudahigwa.
Iyi ngoro yatangiranye ibihangano 117 byari ku Rwesero mu gihe ho hari gutekerezwa uburyo bwo kuhashyira ingoro ndangamurage igaragaza ukwigira kw’Abanyarwanda (Girinka, Gacaca, Umuganda…). Ibyo bihangano byongereweho ibindi 10 bishya byose hamwe biba 127 byakozwe n’abahanzi 51 batandukanye.
Masozera yakomeje agira ati “Abanyabugeni, abenshi baba mu mujyi wa Kigali, niho hari isoko, niho bisanzura, usanga aho bakora ibihangano, abenshi bari hano i Kigali, hejuru ya 80%.”
“Abahanzi nibazana udushya, bagashyiramo ubushobozi bwabo, iyi ngoro yasurwaga n’abantu bageze ku bihumbi 35 ku mwaka ifite amahirwe yo gukuba kabiri iyo mibare, ikaba yaza ku mwanya wa mbere.”
Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko niyo iri gusurwa cyane, hagakurikiraho iya Huye, mu Rukari hakaza ku mwanya wa gatatu naho kwa Habyarimana ikaza ku mwanya wa kane.
Ingoro umunani u Rwanda rufite zakira abazisura bagera hafi ku 200 000, bakinjiza hafi miliyoni 200 Frw.
Iyi nyubako yafunguriwe abaturage
Iyi izajya imurikirwamo ibihangano bitandukanye mu imurika ryiswe ‘Ubugeni bugamije amahoro’, ku ruhande hakaba harateganyijwe inzu umuntu wakunze igihangano azajya akiguriramo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Abahanzi, Ntihabose Ismael, yavuze ko iyi ngoro igiye kumenyakanishwa kandi igafungurira amarembo abahanzi, ku buryo izarushaho kubyazwa umusaruro.
Yakomeje agira ati “Turatekereza na kwa kundi umuntu avuga ngo mu mpera z’icyumweru turajya he, hakaba haba uburyo abantu baza hano, tukerekana amakinamico n’ibindi. Aha hantu harafunguye ku bahanzi, aha ni isoko rusange ry’abahanzi ariko na none bagomba guhanga ibintu bisobanutse.”
Iyi nzu kandi ifite n’igice cyahariwe abana, kigamije kubashishikariza gukunda uyu murimo bakiri bato.
Gutaha iyi ngoro byahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage, ugamije kumvikanisha ko ingoro ndangamurage ari ingenzi mu guhererekanya amateka, guteza imbere umuco, ubworoherane n’amahoro hagati y’abaturage.