Site icon Rugali – Amakuru

Niba adahagaritse kutwica ibye byose tuzabiha akato! Kwinjira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup byagizwe Ubuntu

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika n’iyo Hagati, CECAFA, bwemeje ko kureba imikino isoza irushanwa rihuza amakipe yo mu karere rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda bizaba ari ubuntu.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 42, rizasozwa ku Cyumweru, aho umukino wa nyuma uzahuza KCCA yo muri Uganda na AzamFC yo muri Tanzania guhera saa 17:00 kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uzahuza AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Green Eagles yo muri Zambia zizahanganira umwanya wa gatatu guhera saa 14:00.

Nyuma y’ukoAPR FC, Rayon Sports na Mukura zari zihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa zose zisezerewe zitarenze muri ¼, ibiciro byahise bigabanywa aho mu mikino ya ½ yabaye kuri uyu wa Gatanu, itike ya make yaguraga 500 Frw.

Mu mikino imwe y’amatsinda na ¼ hari aho hishyujwe 2000 Frw nk’itike ya make ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa CECAFA kuri uyu wa Gatandatu ni uko kwinjira ku mikino izasoza iri rushanwa kuri iki Cyumweru bizaba ari ubuntu ahadatwikiriye.

Kwinjira mu myanya y’ahatwikiriye bizaba ari 1000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro (VIP) byagizwe 5000 Frw.

Ni ku nshuro ya mbere CECAFA Kagame Cup ibereye mu Rwanda hakabura ikipe y’imbere mu gihugu igera ku mukino wa nyuma.

APR FC yegukanye iri rushanwa ubwo ryari ryabereye i Kigali mu 2004, 2007 na 2010 mu gihe yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2000 na 2014.

Azam FC ishobora kuba ikipe ya mbere yegukanye CECAFA Kagame Cup inshuro eshatu zikurikiranya nyuma y’uko iyitwaye mu 2015 na 2018 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Tanzania.

KCCA yo yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 1979 nyuma y’uko yari yatwaye iri rushanwa mu 1978 imaze gutsinda Simba SC kuri penaliti ubwo bari bamaze kunganya ubusa ku busa.

Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye avuga ko CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yabereye mu Rwanda yagenze neza

Exit mobile version