Site icon Rugali – Amakuru

Niba abafatanyije na Paul Kagame mu bwicanyi bwo muri Congo batangiye gufatwa Paul Kagame we bite?

Ikinyamakhru Veritas Info cyasohoye inkuru ivuga ko uwitwa Roger Lumbala wabaye umwe mubayobozi bakomeye b’umutwe w’inyeshyamba za RCD-N, yabimburiye abandi mu gutabwa muri yombi na ONU kubera ibyaha bivugwa muri raporo Mapping”

 

Iyo nkuru iragira iti:

Bwana Roger Lumbala niwe mu nyabyaha wa mbere umuryango mpuzamahanga ONU utaye muri yombi kubera ibyaha by’ubugome byibasiye inyoko-muntu yakoreye ku butaka bwa Congo (RDC) nk’uko bivugwa muri “Raporo Mapping” ya ONU yasohotse taliki ya 1/10/2010. Bwana Roger Lumbala akaba yari amaze iminsi ashakishwa n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe guhiga abashinjwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu OCLCH (Office Central de Lutte contre les Crimes contre l’Humanité). Bwana Roger Lumbala akaba yarakoreye ubunani muri gereza kuko yatawe muri yombi kuwa kabiri taliki ya 29/12/2020 afatiwe mu mujyi rwagati wa Paris , umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

 

Roger Lumbala afite imyaka 62 y’amavuko, akaba yarabaye umwe mubayobozi bakomeye b’umutwe w’inyeshyamba za RCD-N, umwe mu mitwe yafashwaga na leta ya Paul Kagame mu ntambara yatangije mu gihugu cya Zaïre/Congo guhera mu mwaka w’1996. Iyo ntambara ikaba yarigamije gutsemba impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu zahunze ubutegetsi bwa FPR-Kagame no gusahura umutungo kamere wa Congo.  Roger Lumbala akaba yaratawe muri yombi hakurikijwe impapuro mpuzamahanga (mandats d’arrêt)  zatanzwe n’umuryango w’abibumbye ONU zimushinja gukora ibyaha bivugwa muri raporo Mapping yakozwe n’impuguke za Loni; ku buryo bw’umwihariko, Roger Lumbala akaba ashinjwa ibyaha yakoze hagati y’umwaka w’2000 ni 2003  mu karere ka ITURI na Haut-Uélé duherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuryango w’abibumbye ONU, urashinja “Roger Lumbala” ibyaha bikurikira: kwica abasivili, gusambanya abagore ku ngufu, kwica abantu urubozo, gukoresha ibiyobyabwenge no gusahura ibyabandi.

 

Nyuma yo kumara amasaha 16 mu bushinjacyaha nk’uko biteganywa n’amategeko, kuwa gatandatu taliki ya 2/01/2021 nibwo Roger Lumbala yagejejwe imbere y’umucamanza i Paris maze nawe ahita ategeka ko agomba gutegurirwa idosiye igomba kuzashyikirizwa urukiko (mis en examen). Kubera ikibazo cy’ubuzima bwe butameze neza, Roger Lumbala akaba yarafungiwe mu bitaro bya gereza. Nubwo muganga Denis Mukwege yakomeje gusaba kenshi ko hagomba kujyaho urukiko mpuzamahanga rwa Congo rugomba kuburanisha abicanyi  bavugwa muri raporo mapping, ONU yatanze impapuro (mandat) mu buryo bw’ibanga zo gufata abo bicanyi bavugwa muri iyo raporo aho baherereye hose ku isi. Ku isonga ry’abicanyi bavugwa muri iyo raporo hakaba harimo: Yoweli Kaguta Museveni, Umugore we n’umuhungu we, Paul Kagame, Joseph Kabila na petero Buyoya(+)!

 

Abakurikiranira hafi politiki yo mukarere k’ibiyaga bigari , bemezako impapuro zo guta muri yombi abantu bose bavugwa muri raporo mapping zimaze iminsi zaratanzwe mu bihugu byinshi, iyo akaba ariyo mpamvu bamwe mubayivugwamo babaye abayobozi cyangwa se bakiburiho  batangiye gufata inzira yo kujya mu bwihisho, abandi bikaba byarabateye uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, kuko ONU yakuyeho ubudahangarwa bahabwa n’imyanya y’ubuyobozi bariho!

 

Niba ONU yiyemeje guca urugomo, ikaba yiyemeje kugeza imbereye y’ubutabera abicanyi bose, uyu mwaka w’2021 uzagirwa indahiro naba rukarabankaba. Tubitege amaso.

Exit mobile version