Site icon Rugali – Amakuru

“NI UKURI UBUTEGETSI BWA FPR TUZABUVANAHO UKO BYAGENDA KOSE” / Ben RUTABANA

RUTABANA BENJAMIN ati « ABA SI BO NARI NTEGEREJE ».

Uyu Bwana Rutabana Benjamin twatangiye tuvuga ku bijyanye n’ifungurwa rya Mme Ingabire Vigitoriya, tuvuga kuri Jambo asbl n’iharabikwa ryayo muri iyi minsi, ndetse dukomoza no ku nyandiko zivuga uyu Rutabana ko yaba yaragiye i Bugande mu rwego rwo kwagura ishyaka RNC rivugwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Niho ageraho akavuga ati : FPR nategereje igihe kirekire siyo nabonye.

– Sinari ntegereje abazishimira kwitwa impanga ya Kristu ivuga bakikiriza Amen ;
– Sinari ntegereje abandika amateka bakagarukira kuri génocide y’abatutsi gusa;
– Sinari ntegereje abashaka guhindura génocide ibiroli kandi nabo atari abere muri yo ;
– Sinari ntegereje abatababazwa na génocide bakababazwa n’imbehe yayo ;
– Sinari ntegereje abirengagiza ko umuzimu w’umugwagasi adaterekerwa ;
– Sinari ntegereje abica ba Gashagaza bakiyongeza abandi ;
– Sinari ntegereje abo ngomba guha raporo y’aho ntemberera hose, nkorera mu bwoba ;
– Sinari ntegereje abazangira impunzi ngo mpere ishyanga.

Rutabana Benjamini arongera ati icyakora Kagame yaba agiye gusaza neza ubwo asigaye atanga imbabazi.

Ku byerekeye iharabikwa ryakorewe abo mu ishyirahamwe Jambo, aragira ati « Simbona icyaha abajeunes ba Jambo bakoze, ati nanjye bazandege gupfobya génocide ».

Arongera kandi ati uko byagenda kose, ni ukuri iriya Leta ya FPR tuzayikuraho. Iri rikaba ariryo jambo Rutabana yita ryiza yifuza ko benshi basaranganya.

Exit mobile version