Uyu munsi, igihano cya burundu y’umwihariko Ubushinjacyaha mu Rukiko rukuru rwa Kigali bwamusabiye ni nacyo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhaye mu mpeshyi ishize. We aracyavuga ko arengana ku byaha bya Jenoside aregwa.
Mu iburanisha ry’uyu munsi Urugereko rwihariywe rw’Urukiko rukuru i Kigali rwumvise impande zombi.
Ubushinjacyaha buvuga ko abatangabuhamya bwazanye bagaragaza ko Dr Munyakazi yashishikarije gukora Jenside akanayigiramo uruhare.
Bushingira kuri ibyo bumusabira nanone ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.
Me Micombero Désire wunganira uregwa avuga ko kuba hari ukwivuguruza ku batangabuhamya umukiriya we akwiye kugirwa umwere akurikije uko amategeko abiteganya.
Dr Munyakazi yavuze kandi ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ayemera kuko ngo hari Abatutsi yahishe bahigwaga anavuga ko nawe yasenyewe bamuziza iyo mpamvu.
Dr Munyakazi yishimiye ko nta mutangabuhamya mu bahamagajwe wigeze amushinja ko yishe cyangwa hari ikibi yakoze.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo impande zombi zivuga rushingiye ku batangabuhamya bose, urubanza ruzakasomwa taliki 29 Kamena 2018.
Dr Léopold Munyakazi uregwa Jenoside yagejejwe mu Rwanda muri Nzeli 2016 yoherejwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Photo©E.Muhizi/Umuseke
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Kigali