Site icon Rugali – Amakuru

Ni ryari tuzabona ikimenyetso simusiga ko muri Nyungwe harimo imirwano?

Yanditswe na Kanuma Christophe

Amakuru Perezida Paulo Kagame afite atumye akora impinduka mu gisirikare. Tariki 26 Werurwe 2019 amakuru y’impinduka mu ngabo yageze ku IHAME.org byari nyuma gato y’aho ingabo za FLN zinjiye Nyamasheke zikitambukira kugeza zigeze aho zifata ibirindiro muri Nyungwe nta numwe RDF ibashije gufata ngo imwereke itangazamakuru. K’urukuta rwanjye rwa facebook tariki 26 Werurwe nahise mbiteguza abasomyi ko impinduka ziteganywa ubu vuba. None zaraye zibaye!
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paulo, yakoze impinduka aho Lt.Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Lt.Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yashyizweho avuye ku buyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu 2016.

Guhindura Lt Gen Musemakweli bifitanye isano n’uko byagaragaye ko ingabo zo kubutaka zananiwe gutsinda FLN no kugaragaza mu itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu Rwanda amafoto y’abo bafashe cyangwa bishe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko Perezida yazamuye mu ntera Maj.Gen. Jean Jacques Mupenzi, akamuha ipeti rya Lieutenant Général, anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Général Major Aloys Muganga wari Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara.

Gen. Maj. Muganga ni umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama umwaka ushize, ava ku ipeti rya Brigadier Général.
Kuba Perezida Paulo Kagame yahaye ubuyobozi ibimodoka by’intambara bifite icyo bivuze. Kagame amakuru yamugezeho!

Ese n’ayahe makuru yamugezeho?

Ingabo za Major Jerusalem wa FLN zitaha mu Rwanda tariki 17 Werurwe 2019 zabanje kohereza intasi zirambagiza inzira zireba intege nke za RDF ziyemeza gutaha zinyuze Nyamasheke.

Amakuru yatugezeho aremeza ko izi ngabo za FLN zifite itumanaho ryo ku rwego rugezweho binjiye bavugana na Major Guado (Amazina ye yombi twasabwe kutayatangaza). Major Guado n’ingabo ze bari basanzwe muri Nyungwe bahise begera Umurenge wa Karambi barekereje ko nibumva amasasu avuze Nyamasheke Major Guado n’ingabo ze bari butabare Major Jerusalem n’ingabo ze bagatangira batyo imirwano ntakuzuyaza.

Iyo mirwano uko byari biteganijwe yagombaga gufunga umuhanda Karongi-Rusizi izindi ngabo za FLN zigahita zifunga umuhanda Nyamagabe-Rusizi imirwano igatangira ityo yo guhirika ubutegetsi bwa Paulo Kagame.

Ingabo z’u Rwanda zabashije kubona ko zititeguye zitunguwe zarebye hirya zibanza kureka ko Major Jerusalem atambukana ishema n’isheja; bya nyirarureshwa ingabo za RDF zikurikira mu ishyamba Major Jerusalem warumaze guhura na Major Guado barekera Caporal Kirenge n’abandi basore bafite amashyshyu yo kurasa Inkotanyi barasa RDF kugeza ibonye ko bikomeye zikabwira abaturage ngo niduhunge tujye guhamagaza indege.

Ishimutwa rya Mukuru wa Major Jerusalem

Amakuru yageze ku IHAME.org aremeza ko Major Jerusalem amaze kwinjira muri Nyungwe yahise yifuza mu mizo ya mbere gusura iwabo. Afata ingabo ze ajya gusuhuza iwabo za Mutuntu na Ruganda muri Karongi. Amaze gusuhuzanya no gushyira urukumbuzi yatungiwe agatoki agapozisiyo ka RDF we n’ingabo ze barakarasa baragatwika banyaga imbunda asubira mu ishyamba kujya gutegereza amabwiriza ya nyuma.
Ingabo za RDF zahise zibaza inkuba izikubise aho iturutse niko guhita zishimuta mukuru wa Major Jerusalem. Uko babimenye ko avukana na Major Jerusalem ntiturabimenya. Ubu akaba yaraburiwe irengero. Icyo bibeshya n’uko ubu ingabo za FLN zadutangarijeko ntagiteze kubasubiza inyuma umugambi ari Kigali m’urugwiro.

Twifurije mukuru wa Major Jerusalem iruhuko ridashira niba zaramwishye ariko bitewe n’amakuru mfite kandi mpamya ko na Perezida Paulo Kagame afite Inkotanyi nizicyenyere amazi siyayandi!

Amakuru IHAME.org dukesha bamwe mubahibereye aremeza ko Umurenge wa Bweyeye umwanya uwariwo wose wagwa mu maboko ya FLN. Abanyamakuru babe bitegura kujya kwitabira ikiganiro n’abanyamakuru Major Sankara i Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburasirazuba kuko imirwano irarimbanije.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ipete ry’umusirikare mukuru uyoboye abandi muri Nyungwe n’amazina ye nyayo ndetse n’umubare w’abasirikare bari muri Nyungwe.

Exit mobile version