Ni ryali tuzagira umuyobozi utumva ko ariwe wenyine wavukanye imbuto?Ni ryali tuzagira inzego zikorera rubanda rwose ntavangura n’itonesha?Ni ryali tuzagira inzego z’ubuyobozi zidakorera inyungu z’ishyaka runaka ahubwo zikubaha buri munyarwanda mu burenganzira no mu bwisanzure bwe?
Ni ryali tuzagira igihugu kirimo ubwisanzure buzira amategeko aniga uwo ariwe wese ufite uko abona ukundi ibintu runaka(art 463 cp)? Ni ryali tuzagira igihugu aho abatavugarumwe n’abari ku buyobozi burigihe inzu yabo igomba kuba gereza cg kubundabunda iyo ishyanga? Ni ryali tuzagira igihugu gihana abakosheje kikarenganura abere?
Niba nibeshya kikaba gihari ubwo ni amahoro, ariko niba kidahari iki gihugu ndakinyotewe niyo cyabaho ntagihumeka ariko ndifuza ko kigomba kubaho none cyangwa ejo.
Boniface Twagirimana